Abakorerabushake barashimirwa umusanzu ntagereranywa batanga mu bikorwa bitandukanye birimo kwita ku mibereho myiza y’abaturage, kubaka ibikorwa remezo, no gukumira ibyaha.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice ubwo yari gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake ku rwego rwego rw’Igihugu.
Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Ukwakira 2024.

Bwana Mugabowagahunde avuga ko ubuyobozi buha agaciro umusanzu w’abakorerabushake ndetse ko bwiteguye gukomeza kubafasha no kubegera kurushaho.
Ati “Nk’ubuyobozi, twiyemeje kubaba hafi kugira ngo ibikorwa mukora bigende neza kandi bihabwe agaciro bityo birusheho gusubiza ibibazo abaturage bacu bafite.”
Guverineri Mugabowagahunde akomeza asaba abakorerabushake gukomeza gutizanya imbaraga n’ubuyobozi mu gukumira ibyaha.
Ati “Ni ngombwa ko dufatanya tugakora irondo tugakumira ibyaha bitaraba. Aha rero niho mbasaba ngo dutizanye ingufu.”

Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Bwana Nzabonimpa Emmanuel, ibikorwa byakozwe n’abakorerabushake mu karere ayoboye bigaragaza umusanzu ntagereranywa wabo.
Ati “Abakorerabushake badufashije kubaka amazu 8 ndetse n’andi 17 arasanwa. Hubatswe uturima tw’igikomi 105, haterwa ibiti birenga ibihumbi 15,000 ndetse no muri ibi bihe twari duhanganye n’Icyorezo cya Murbarg baradufashije cyane. Uretse ibyo, banubatse kandi ubwiherero bugera kuri 27, hasanwa ubundi 53, hanabumbwa amatafari agera ku bihumbi 32,000 azafasha abaturage badafite amacumbi n’ubwiherero.”
Bwanza Nzabonimpa akomeza avuga ko igikorwa kitaragera ku musozo kuko akazi “karakomeje.”
Uretse ibikorwa bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza, abakorerabushake kandi bashimiwe uruhare bagira mu bijyanye n’umutekano.

Ni ibyagarutsweho na CSP Ngendahimana Prudence ugira ati “Uru rubyiruko rurafasha cyane mu gukumira impanuka zo mu muhanda, bafasha abana kwambuka neza. Uretse ibyo kandi bagira uruhare mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha binyuze mu marondo.”
Uyu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake waranzwe n’ibikorwa byo kuremera abaturage batishoboye iInka zigera kuri 3 zakusanyijwe mu bushobozi bw’abakorerabushake. Ni Inka Guverineri w’intara y’amajyaruguru yahereyeho asaba ko mu rwego rwo gushyigikira Ibikorwa by’ubukorerabushake n’akarere gakwiye kongeraho izindi nyana ebyiri, nazo zigahabwa abatishoboye.













