Bamwe mu bakorera ubucuruzi mu isoko rya Byumba ho mu Karere ka Gicumbi barasaba ko ividurwa ry’ikimoteri kiri hafi y’isoko byajya bikorwa mu masaha ya nijoro kuko kuba bikorwa ku manywa bituma babangamirwa n’umunuko ugiturukamo.
Ibi byagaragarijwe umunyamakuru wa ICK News aho bavuga ko uretse kubangamirwa n’umunuko uturuka muri icyo kimoteri banatekereza ko bishobora gukurikizamo indwara kuri bamwe.
Nyinawumuntu Afsa ucururiza mu isoko rya Byumba yagize ati “Iki kimoteri twibaza impamvu baza kukividura ku manywa kandi bazi neza ko kiri ku marembo y’isoko, aho abakiliya banyura baje kuduhahira. Umunuko uba wakwiriye mu isoko hose.”
Nk’uko bigarukwaho na Kanani Alphred nawe ucururiza mu isoko rya Byumba ngo icyo bifuza ni uko ikimoteri cyajya kividurwa masaha ya nijoro batashye cyangwa se ikindi gihe kitabangamira abacuruzi n’abaguzi.
Kanani ati “ubuyobozi n’abashinzwe gutwara iyi myanda badufashe babihe umurongo ,kuko yaba umukiliya natwe umunuko uratubangamiye ,kuburyo bishobora no kugira abo watera uburwayi mugihe byaba bidakosowe”

Si ubwa mbere abacuruzi bo mu isoko rya Byumba, bavuga ko babangamiwe n’ikimoteri kiri iruhande rw’isoko, kuko akenshi na kenshi kividurwa mu masaha y’akazi.
Abashinzwe kuvidura iyi myanda yo mu kimoteri, bavuga ko icyifuzo cy’aba bacuruzi kigoranye, gusa ko bazakomeza gushaka umuti wacyo ku bufatanye bw’impande zose.
Ngezahumuremyi Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba avuga ko bagiye kuganira na rwiyemezamirimo iki kibazo kigashakirwa umuti.
Ngezahumuremyi ati “Nibyo koko, aba bacuruzi batugejejeho iki kibazo kandi tugiye kuganira na rwiyemezamirimo ushinzwe gutwara imyanda, harebwe uburyo bajya bavidura mu ijoro, mu gihe tugishaka umuti ku buryo burambye.”
Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba kandi asaba abaturage barema iri soko n’abarikoreramo kutajugunya imyanda ahabonetse hose mu rwego rwo kwimakaza isuku.













