Hashize igihe bamwe mu baturage bo mu karere ka Gatsibo, by’umwihariko mu isantere ya Ngarama basaba ubuyobozi bw’aka karere kububakira gare n’isoko bigezweho.
Aba baturage bavuga ko bagiye batanga iki cyifuzo mu bihe bitandukanye gusa ko kuri ubu nta kirakorwa.
Impamvu bashingiraho basaba kubakirwa gare n’isoko ngo ni iterambere rikomeje kugaragara i Ngarama ku buryo ibikorwaremezo binyuranye nka gare n’isoko bikenewe muri aka gace.
Pascal Habinshuti ukorera ubucuruzi muri iyi santere agira ati “Iri soko dukoreramo rirashaje cyane.”
Undi witwa Ndagijimana Theoneste we avuga ko uretse kutagira isoko, aka gace kanakeneye ahantu habugenewe ho gutegera imodoka kuko zimaze kuba nyinshi.
Ati “Ubona ko imodoka zitwara abagenzi zisigaye zibura aho zihagarara zigasatira inzira z’abagenzi ndetse zikanazitira inzira abamotari banyuramo ku buryo nta gikozwe bishobora kuzatera impanuka.”
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibi bibazo, abiganjemo abikorera mu Isantere ya Ngarama bibumbiye mu cyitwa ‘Ngarama Social Development Group Ltd’ baherutse guterana kugira ngo barebere hamwe umusanzu bashobora gutanga mu kubaka isoko rigezweho na gare.

Ni inama yabaye tariki ya 9 Ugushyingo 2024 aho bagaragarijemo ubushake bwo kubaka isoko na gare bya kijyambere.
Habimana Cyprien uyobora iri huriro ry’abikorera agira ati “Kuva i Kigali unyuze mu Rukomo ukagera Nyagatare, nta yindi santere wasanga muri iki gice abantu baruhukiramo. Aha rero, birasaba ko twubaka gare, hanyuma tukayikikiza isoko kugira ngo bifashe abatuye muri aka gace n’abahagenda.”
Nubwo bagaragaza ubushake, aba bashoramari basaba ubuyobozi bwite bwa Leta kubafasha kubona ibyangombwa birimo n’ubutaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard ashima abikorera muri aka karere kubw’igitekerezo cyiza bagize ndetse abizeza ubufatanye.
Gasana ati “Si bo ba mbere bishyize hamwe bagafashwa kuko n’abo muri Nyagatare bahawe ubutaka. Bityo, n’aba ba Ngarama bazafashwa. Igisigaye ni uko bagira ibyo bategura ubundi bakatwereka ibisabwa muri ubu bufatanye, hanyuma natwe dutangire dukore ubuvugizi muri minisiteri ifite inshingano zo gutanga ubutaka.”
Umubare w’urujya n’uruza mu Isantere ya Ngarama wongeye kuzamuka cyane ubwo huzuraga umuhanda wa kaburimbo ‘Base-Rukomo-Nyagatare’. Ni umuhanda woroheje ingendo z’abava muri Kigali bajya guhahira muri iki gice gisanzwe gikungahaye ku buhinzi bw’ibiribwa bitandukanye.













