Mu mugoroba wo ku wa 10 Mata 2024, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kimironko, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga, aharuhukiye imibiri y’abasaga ibihumbi 23,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwe, Ministri Dr. Musafiri yavuze ko atari ngombwa ko Abanyarwanda baheranwa n’agahinda, ari na yo mpamvu abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batanze imbabazi ndetse abenshi muri bo bataranazisabwe.
Minisitiri Dr. Musafiri akomeza agaragaza ko Abanyarwanda badakwiriye kwibagirwa ibyabaye kuko kwibagirwa ari ho hava guhakana Jenoside.
Ati “Ariko kandi, ntidukwiriye kwibagirwa ibyabaye kuko kwibagirwa niho hava guhakana Jenoside, aho usanga umuntu yifata akavuga ngo reka twibuke Abatutsi, Abahutu n’Abatwa. Icyo ni igikorwa kibi cyo gupfobya Jenoside bisobanuye ko aba avuga ko abantu bapfuye gusa yirengagije icyatumye bapfa.”
akomeza agira ati “U Rwanda rwarapfuye ndetse runyura mu icuraburindi ry’umwijima, aho umugabo atema umugore we ndetse akica n’umwana we ngo ni ubundi bwoko kandi ariwe wamubyaye. Gusa icyiza nuko rwazutse ndetse rukaba rwaramenyekanye ku isi yose.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, wari witabiriye uyu muhango yahumurije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anagaruka ku mateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Ati “Ntibyari byoroshye kurwana n’icyo twagereranya na Leta mbi yari iriho kuko RPF-Inkotanyi yari ifite abasirikare ibihumbi 19,000 mu gihe umwanzi barwanyaga we yari afite abasirikare 80,000 utabariyemo interahamwe. Ibi bigaragaza ubwitange bukomeye abasirikare ba RPF bari bafite kuko ntiwashoboraga kubwira umusirikare ngo jya hano cyangwa hariya ngo yange kujyayo kabone n’ubwo yaba abizi ko ashobora kuhasiga ubuzima.”

Gen (Rtd) Kabarebe akomeza agira ati “Ubundi Jenoside yakorewe Abatutsi icyatumye iba ku kigero nka kiriya yabayeho mu Rwanda, hari icyari kizwi nk’amashyaka harimo PSD, MDR, PR igihe amasezerano ya Arusha yasinywaga byagaragaraga ko hari agahenge kagiye gutangwa ariko siko byagenze kuko ayo mashyaka yose yibumbiye hamwe akora icyo bise interahamwe ndetse bamwe mu bayobozi bari bayahagarariye bafite ibitekerezo bizima ku buryo bari kudufasha, bahise bicwa. Ntekereza ko aribyo byatumye Jenoside igera ku Banyarwanda bigeze kuri ruriya rwego “
Gen (Rtd) Kabarebe akomeza ashimira abanyarwanda agira ati “Kuba imyaka 30 ishize Abanyarwanda bakizirikana abazize Jenos,ide yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ibintu bitanga ikizere ko Abanyarwanda bamaze kugarura icyizere kandi bafite icyerekezo n’intumbero byiza mu kurwanya icyatuma u Rwanda rusubira mu bihe nk’ibya ruranze.”
Kuri ubu, Akarere ka Gasabo gafite inzibutso icumi ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 133,000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Izo nzibutso ni Urwibutso rwa Kibagabaga ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 23,000, ururi i Gishaka ruruhukiyemo ibihumbi 5,873, Urwibutso rwa NKuzuzu haruhukiye ibihumbi 1,096, Ruhanga iruhukiyemo ibihumbi 37,850, Urwibutso rwa Kayenzi iruhukiyemo 32,030, Urwibutso rwa Petit Seminaire ya Ndera ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 8004 , i Rutunga haruhukiye imibiri 41, i Jali-Rubingo haruhukiye imibiri ibihumbi 25,023, Jabana haruhukiye imibiri 295 na Christus haruhukiye abapadiri 17 bari kumwe n’umukozi wabo.













