OIP-1.jpg

Gasabo: Barasaba ko ikorwa ry’Umuhanda Gasanze-Birembo ryihutishwa

Abaturage bo mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo barasaba ko ikorwa ry’Umuhanda Gasanze-Nduba ryakwihutishwa kuko kwangirika kwawo bikomeje kubangamira urujya n’uruza.

Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bagaragaje impungenge baterwa n’iyangirika ryawo.

Yankurije Joselyne ukoresha umuhanda umunsi ku wundi avuga ko mu gihe cy’imvura bisaba ko abanyeshuri bato bahekwa ku mugongo kugira ngo babashe kubageza ku mashuri.

Akomeza agira ati “Kubera ukuntu umuhanda wangiritse, tuba dufite ubwoba bw’impanuka cyane cyane mu masaha y’umugoroba n’ijoro.”

Hirwa Bernabe ukora umurimo wo gutwara ibintu n’abantu ku igare avuga ko kubera iyangirika ry’umuhanda bituma nta kinyabiziga kigira inzira yacyo.

Ati “Kubera iyangirika ryawo ntitukimenya inzira yacu kuko twisanga turi kubisikana n’abanyamaguru.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Bwana Nsanzimana Aimable avuga ko ari ikibazo kizwi ndetse ko bo nk’umurenge bakoze icyo basabwaga. Ati “Icyo twasabwaga ni uguha ingurane abaturage kandi twarayitanze ku baturage bose baturiye umuhanda.”

Nubwo atagaragaza igihe nyir’izina, Bwana Nsanzimana avuga ko ibikorwa byo kuwuvugurura biri hafi.

Umwanditsi: Nayabera Norah

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads