Gabon: Umugore n’umuhungu wa Ali Bongo bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwo muri Gabon rwakatiye Sylvia Bongo, umugore w’uwahoze ari Perezida Ali Bongo, n’umuhungu we Noureddin Bongo Valentin, igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kubahamya ibyaha byo kunyereza umutungo n’ibyaha bya ruswa.

Uru rubanza rwamaze iminsi ibiri gusa, rwasomwe aba bakaburanishwa bombi bari hanze y’igihugu.

Umwanzuro w’urubanza wasomwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya11 Ugushyingo 2025, bombi bakaba barahanishijwe amande yiyongera kugifungo angana na miliyoni 100 z’ama CFA, akoreshwa muri icyo gihugu.

Noureddin yasabwe kongeraho amafaranga tiliyali 1.2 z’ama CFA (asaga miliyari 2.1 nk’indishyi ku byangijwe mu mutungo wa Leta.

Ubushinjacyaha bubarega ko bakoresheje nabi uburwayi bwa Perezida Ali Bongo ubwo yarwaraga mu mwaka wa 2018, kugira ngo bigarurire ubutegetsi no kungukira mu nyungu zabo bwite. Bose bahakanye ibyo baregwa, bavuga ko urubanza rwabo runyuranye n’amategeko.

Icyemezo cy’urukiko cyatunguye benshi kubera uburyo urubanza rwihuse kandi rutamaze igihe, rukaba rugaragaza intambwe nshya mu rugamba rwa Perezida Brice Oligui Nguema, wahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo muri Kanama 2023  mu rwego rwo guhashya ruswa yavugwaga ku butegetsi bwe.

Sylvia na Noureddin Bongo bari bamaze hafi amezi 20 bafunze kuva ubwo Bongo yavanwaga k’ubutegetsi, ariko barekurwa mu kwezi kwa Gicurasi banemerwa kujya mu Bwongereza kwivuza. Bombi bafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

Umushinjacyaha wa Leta, Eddy Minang, yatangaje ko batangajwe no kubona bataritabiriye urubanza ubwo rwatangiraga ku wa Mbere.

Abanyamakuru bo muri icyo gihugu bavuga ko abandi icyenda baregwanwa hamwe bahoze ari abakozi ba Perezidansi, bo bitabiriye urukiko kandi urubanza rwabo rukaba rukomeje.

Noureddin, wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibiro bya Perezidansi, anaregwa kuyobora itsinda ryanyerezaga amafaranga ya Leta riyashyira mumifuka yabo bwite, ndetse akanakoresha impapuro zifite umukono wa Perezida mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubutabera bwa Gabon buvuga ko yanyereje miliyari nyinshi z’amafaranga ya Leta ibintu we ahakana yivuye inyuma.

Ni mugihe, Sylvia na Noureddin bavuze ko bafashwe nabi mu gihe bari bafunze, ndetse bamaze kugeza ikirego mu Bufaransa barega Leta ya Gabon, ariko ubutegetsi bwo bwarabihakanye.

Umuryango wa Bongo wategetse Gabon imyaka irenga 55, kuva kuri se Omar Bongo wayoboye imyaka 42, akaza gukurikirwa n’umuhungu we Ali Bongo wayoboye imyaka 14 kugeza ahiritswe.

Nubwo Gabon ari igihugu gikungahaye ku mavuta ya peteroli, kimwe cya gatatu cy’abaturage bayo babayeho mu bukene, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Ali Bongo wahoze ayobora Gabon ari kumwe n’umugore we Sylvia Bongo

Noureddin Bongo, umuhungu wa Ali Bongo