OIP-1.jpg

FIFA yafunguye imurikabikorwa ryerekana uburyo ikoranabuhanga rifasha muri ruhago

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangije imurikabikorwa ryitwa “Innovation in Action: Football Technologies On and Off the Pitch”, rigamije kugaragaza uruhare rw’ikoranabuhanga mu guteza imbere umukino w’umupira w’amaguru, haba mu kibuga no hanze yacyo.

Iki gikorwa cyabereye mu nzu ndangamurage ya FIFA i Zurich mu Busuwisi, kikaba kigamije gusobanurira abakunzi ba ruhago uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu gufata ibyemezo no kunoza imikinire muri uyu mukino ukundwa kurusha indi ku Isi.

Iri murikabikorwa ryatangiye guhera tariki ya 1 Ukwakira uyu mwaka, bikaba biteganyijwe ko abantu bazakomeza kurisura kugeza ku itariki ya 31 Werurwe 2026.

Abasura iri murikabikorwa bahabwa amahirwe yo gusobanukirwa neza n’uburyo ikoranabuhanga rihindura isura y’umupira w’amaguru, binyuze mu buryo bushya bukoreshwa mu misifurire, mu isesengura ry’imibare y’abakinnyi no mu miyoborere y’amakipe.

Umuyobozi Mukuru w’Inzu ndangamurage ya FIFA, Marco Fazzone, yavuze ko iri murikabikorwa ryateguwe hagamijwe gufasha abakunzi ba ruhago kubona ibintu mu buryo bushya, aho kuba ibisobanuro basoma gusa.

Yagize ati: “Icyo bitandukaniyeho n’ibindi ni uko duha abashyitsi amahirwe yo kubona ibintu mu buryo batigeze babibona mbere, babijyamo ubwabo aho kubisoma gusa. Tubereka ikoranabuhanga n’ibikoresho abafana badahabwa amahirwe yo kubona hafi, ndetse n’udushya twagiye dutera imbere mu mateka y’imikino y’Igikombe cy’Isi mu myaka isaga 100 ishize.”

Mu bintu bikurura cyane muri iri murikabikorwa harimo porogaramu ya “FIFA Player App”, ifasha gukusanya no kugaragaza imibare y’imikinire y’abakinnyi. Urugero ni aho hagaragajwe amakuru y’imikinire ya Cole Palmer, ukinira Chelsea FC, mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025. Aya makuru afasha abakinnyi kumenya aho bagomba kunoza imikinire yabo.

Hari kandi icupa ry’amazi rya Kailen Sheridan, umunyezamu w’ikipe ya Canada mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023, ryanditseho amakuru yerekeranye n’aho abakinnyi b’ikipe bahanganye bakunze gutera penaliti. Iri cupa rigaragaza uburyo amakuru akoreshwa mu gufata ibyemezo byihuse mu gihe cy’umukino.

Ikindi gice gishya cyihariye ni camera yambarwa n’umusifuzi, yakoreshejwe bwa mbere mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025, itanga uburyo bushya bwo kureba no gusobanukirwa n’imikorere y’abasifuzi mu kibuga.

Abitabira iri murikabikorwa bashishikarizwa kugerageza ubundi buryo butandukanye bw’ikoranabuhanga, nko kwipima nk’abasifuzi mu gufata ibyemezo byihuse, kugerageza ‘Goal-line Technology’ cyangwa kuba abayobora amashusho y’umukino.

Iri murikabikorwa rigizwe n’ibice bitanu by’ingenzi: itangazamakuru, amakuru, imisifurire, imigendekere y’ibirori n’inzu y’udushya (Innovation Lab).

Abasura banahabwa amahirwe yo kureba amashusho y’umukino w’Igikombe cy’Isi wabaye mu 1954 mu ibara ry’umukara n’umweru, bigatuma basubira mu mateka y’uyu mukino mu buryo bushimishije.

Inzu ndangamurage ya FIFA yafunguwe ku wa 28 Gashyantare 2016, yubatswe ku buso bwa m² 3,500, ikaba ifite ibikoresho birenga 1000 by’amateka y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo n’abagore, ibitabo n’inyandiko 4000, n’amafoto 1400. Ifite kandi akabari (sports bar), isomero, aho gufatira ikawa n’amafunguro, iduka ry’inzu ndangamurage, ibyumba by’inama n’ibyumba 34 byiza byo kuraramo.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads