Esipanye yatangaje gahunda yo gushyiraho umusoro ungana n’ 100% ku mazu agurwa n’abatari abanyagihugu, batanaturuka mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko ibyo biri muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’amacumbi mu gihugu.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Esipanye, Pedro Sánchez ubwo yari yitabiriye inama yiga ku bukungu yabereye mu mujyi wa Madrid, yavuze ko ibi bizanafasha kugabanya uburakari bw’abaturage ba Esipanye bakomeje kugaragaza ko gukodesha amazu byahenze.
Si ibyo gusa kandi kuko ngo iki kibazo cyagize ingaruka ku isi yose bijyanye n’uko ku mugabane w’u Burayi honyine, mu myaka 10 ishize ibiciro by’amacumbi byazamutse ku kigero cya 48% birenga cyane imishahara y’imiryango itandukanye.
Izi ngamba zashyizweho zitezweho kwagura umubare w’amacumbi, gufasha abaturage kubona amazu ku giciro gito, ndetse no guhangana n’ikibazo cyo kubura amacumbi yo gukodesha mu gihe gito.
Sánchez agaragaza ko gushyiraho iyi gahunda byatewe cyane n’abantu baturuka mu bihugu bitari ibiri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, by’umwihariko abava mu Bwongereza, Amerika, Morocco bakaza muri iki gihugu mu biruhuko mu duce twa Ibiza, Marbella na Barcelona bikarangira bahaguze amazu abanyagihugu bakayabura.
Asobanura iby’uyu mushinga wo kongera umusoro ukagera ku 100% Sánchez yagize ati “Iki ni ikintu kitigeze kibaho mu mateka ya Esipanye. Tujya kubitekereza mu mwaka wa 2023 wonyine, abatuye hanze y’Ubumwe bw’u Burayi baguze muri iki gihugu inzu n’amagorofa agera ku bihumbi 27,000. Izo nzu ntizaguzwe ngo bazituremo n’imiryango yabo ahubwo babikoze kugira ngo bazishore babonemo amafaranga.”
Akomeza agia ati “Ibyo rwose ni ibintu tudashobora kwemera.”
Icyakora, Sánchez yirinze gutanga ibisobanuro birambuye ku gihe uwo mugambi uzashyirirwa mu bikorwa cyangwa igihe uzarangirira ngo ujye mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo ufatirwe icyemezo cya burundu.”
Aya mategeko azanareba ukuntu yagabanya inzu ba mukerarugendo bacumbikamo nk’amwe mu yashyirwa mu majwi n’abaturage mu gutuma amazu yabo abura isoko.
Abaturage bo mu bihugu by’u Burusiya, u Bushinwa, u Buyapani, u Buhindi n’abandi, ni bamwe mu bashobora kugirwaho ingaruka n’iki cyemezo cyane.