Amadini n’amatorero mu Rwanda amaze iminsi ahanganye n’ibitekerezo bibiri bikomeye. Hari abumva ko amadini n’amatorero agamije kwambura Abanyarwanda na duke bari bifitiye nyamara abandi bakavuga ko amadini n’amatorero yigisha indangagaciro zifasha u Rwanda kugira abaturage batinya ibyaha.
Izi mpaka zatangijwe na gahunda Ikigo cy’Igihugu cy’Iimiyoborere (RGB) cyatangiye mu minsi ishize yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa aho iyo gahunda yasize insengero zirenga ibihumbi umunani zifunzwe.
Perezida Paul Kagame iki kibazo yagiye akigarukaho mu bihe bitandukanye agaragaza imyitwarire idakwiye ya bamwe mu bantu bashinga amadini bagamije indoke, aho gufasha Abanyarwanda kwiteza imbere bakabanyaga n aduke bari bifitiye.
Ibi kandi ngo babikora bababeshya ko bari gutanga kugira ngo imana ibahe umugisha. Perezida Kagame yageze n’aho avuga ko leta ishobora no gutekereza ku kuba yasoresha amadini kugira ngo akajagari gacike.
Raporo iherutse gutangwa na RGB mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igaragaza ko hari gahunda yo gutegura amategeko ajyanjye no gusoresha amadini n’amatorero.
Umuyobozi wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yagize ati “Ni ikibazo cyo gusoreshwa kiri kwigwaho, biri mu nzira.’’
Icyakora avuga ko mu madini n’amatorero harimo abafite ibikorwa by’iterambere bifatika, usanga ifite amavuriro, amashuri, kaminuza, bafite ibikorwa bifasha abaturage byinshi ugasanga amafaranga bakuye mu bikorwa by’insengero ajyanwa mu bikorwa bindi.
Ati “Ntabwo navuga ko bose bakorera amafaranga bakayagumana, hari abayashyira mu bikorwa. Usanga ari n’abafatanyabikorwa bakomeye mu iterambere.”
Avuga ko usanga hari abafite ibigo by’ubucuruzi byunguka, bisanzwe bisora nk’amahoteli.
Amwe mu madini afite ibikorwa by’iterambere byinshi harimo Kiliziya Gatolika ifite amahoteli n’ibigo byakira abashyitsi hirya no hino mu gihugu, ibigo by’amashuri, banki, amavuriro n’ibindi.
Si Kiliziya gusa kuko hari n’andi madini nk’Abangilikani, ADEPR Abadivantisite, Isilamu […] usanga afite ibikorwa bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Uretse ibivamo imisoro, amadini n’amatorero afite n’ibindi bikorwa bifasha imibereho myiza y’abaturage. Twavuga nka Caritas Rwanda, Compansion International n’indi miryango inyuza inkunga mu madini na amatorero.
Igenzura ryakozwe mu Rwanda ryagaragaje ko hari insengero, imisigiti na kiliziya birenga ibihumbi 14,000 gusa kugeza ubu izirenga ibihumbi 9800 zirafunze ngo ‘kubwo kutuzuza ibisabwa.’
