Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiksopi wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye abakirisitu gufata imigambi mishya mu mwaka mushya wa 2025, irimo gukuza ubuvandimwe n’umubano mwiza mu bandi.
Musenyeri Balthazar yagarutse kuri ibi mu butumwa yatangiye mu gitambo cya Misa isoza umwaka wa 2024, Misa izwi nka ‘TEDEUM’.

Iki gitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Balthazar ari kumwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege na Musenyeri Anastase Mutabazi bari mu kiruhuko, na bamwe mu bapadiri ba Diyosezi ya Kabgayi.

Iyi Misa kandi yitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Vedaste Nshimiyimana, Jacqueline Kayitare uyobora Akarere ka Muhanga, Sylvere Nahayo uyobora Akarere ka Kamonyi n’abandi.
Mu nyigisho ye, Musenyeri Balthazar yibukije abakirisitu ko impera y’umwaka mwiza ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma “tukareba uko twawubayemo, uko twarangijemo inshingano n’ubutumwa twari dufite n’uko twabaniye abandi.”
Musenyeri Balthazar avuga ko nyuma yo gusubiza amaso inyuma, abantu bakwiye kwishimira aho byagenze neza aho bitagenze neza, buri muntu agasaba imbabazi, akiyunga n’Imana ndetse na bagenzi be, by’umwihariko hakabaho gufata imigambi mishya.
Aho byagenze neza tubyishimire kandi dushimire Imana, aho bitagenze neza Tuhasabire imbabazi twiyunge n’Imana na bagenzi bacu. “Dufate imigambi mishya mu gihe twitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2025. Uyu mwaka mushya udufashe kuba abantu b’Imana, dukuze ubuvandimwe n’umubano mwiza muri bagenzi bacu.”
Kuri Kiliziya zifunze
Musenyeri Balthazar yagaragaje ko mu mwaka urangiye hari kiliziya zitari nke zifunzwe by’umwihariko iza Santarali.
Gusa agaragaza ko yizeye ko umwaka utaha uzaba uw’umugisha bakongera kubona izo kiliziya zujuje ibyo zasabwaga zifunguye, abakirisitu bakongera kubona aho basengera.”
Ubutumwa bwa Papa Fransisiko
Musenyeri Balthazar yasoje inyigisho ye agaruka ku butumwa Papa Fransisiko yageneye isi mu ntangiro z’umwaka mushya wa 2025, umwaka uzanahimbazwamo Yubile y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu.
Bijyanye n’intego ya Yubile izahimbazwa muri 2025, Papa Fransisiko yifuza ko amahoro n’amizero byaganza mu mitima y’abantu, mu miryango, mu bihugu no ku Isi yose muri rusange kuko ngo hari byinshi bibangamiye amahoro muri iki gihe birimo imyiryane, intambara, imihangayiko n’ibindi.
Ati “Mu gihe twitegura umwaka mushya, igihe cya Yubile y’amizero, ndifuriza buri wese amahoro, mwese nimugire amizero n’amahoro.”
Gusa kugira ngo isi ibone amahoro, Musenyeri Balthazar yavuze ko Papa Fransisiko yifuza ibintu bitatu.
Icya mbere gikenewe ngo ni uko ibihugu bikize bikwiye kugabanya mu buryo bugaragara cyangwa ubwa burundu, imyenda mpuzamahanga iremereye ibihugu byinshi bikennye.
Papa Fransisiko avuga ko ku Isi hanewe kongerwa imbaraga mu bikorwa biteza imbere kandi byubahiriza agaciro ka muntu kuva asamwe kugeza igihe Imana yisubirije ubuzima bwe kugira ngo buri wese akunde ubuzima bwe, ahitemo ejo hazaza afite amizero. Ibi kandi ngo bikwiye kujyana n’uko igihano cya burundu kivaho.
Papa Fransisisko anasaba Isi yose, cyane cyane abayobozi b’ibihugu n’abashyira imbere intwaro za kirimbuzi n’amafaranga mu ntambara ko bakwiye kujya bafata make mu mafaranga bashora mu ntwaro, bakayashyira mu kigega mpuzamahanga kugira ngo ibiza birangire ku isi kandi abantu bige neza, cyane cyane mu bihugu bikennye maze babeho mu iterambere rirambye.

