Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yatsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia penaliti 10-9 ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Dar Port Kagame Cup 2024, ryaberaga muri Tanzania, APR FC ibura amahirwe yo gukuraho agahigo gafitwe na Rayon Sports na ATRACO FC.
Ni umukino APR FC yatangiye igerageza amahirwe kenshi imbere y’izamu rya Red Arrows mu minota itanu ya mbere ariko ntihirwe ahubwo ku munota wa 8 iyi kipe yo muri Zambia ibona penaliti ku ikosa ryakozwe na Byiringiro Gilbert. Uyu mupira watewe na Ebengo Ikoko ariko munyezamu wa APR FC Pavelh Ndzila yongera kuyitabara ayikuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri APR FC yagitanyiye isimbuza, havamo Niyibizi Ramadhan hinjiramo Umunya-Ghana Richmo Lamptey wagaragaje urwego ruri hejuru cyane nkuko muri iyi mikino yagiye abigaragaza. Iki gice amakipe yombi yagiye ashakisha igitego ari nako APR FC ku munota wa 60 yongeye gusimbuza ikuramo Victor Mbaoma na Dushimimana Olivier hajyamo Mamadou Sy na Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga bafashe.
Ku munota wa 62 ikipe ya Red Arrows yahise ibona igitego cyatsinzwe na Rick Banda akura imitima y’abakunzi ba APR FC hirya no hino mu gitereko.
APR FC itifuzaga gutakaza igikombe yakoze ibishoboka byose ari nako isimbuza ku munota wa 72 ikuramo Nshimiyimana Yunusu aha umwanya Aliou Souane mu bwugarizi mu gihe ku munota wa 84 yakuyemo Mugisha Gilbert ishyiramo Tuyisenge Arsene gusa iminota 90 irangira ikiri inyuma n’igitego 1-0 aho amahirwe yari asigaye yari mu minota itanu y’inyongera.
Umunota wa kabiri muri izi nyongera wabaye ingenzi kuko APR FC yishyuye igitego yari yatsinzwe ubwo Umunya-Ghana Richmond Lamptey yahaga umupira Umunya-Mauritania Mamadou Sy na we wacenze myugariro wa Red Arrows atera umupira neza uruhukira mu izamu,iminota yongeweho nayo irangira banganya 1-1 hitabazwa iminota 30 y’inyongera.
Iminota y’inyongera yarangiye ari igitego 1-1 biba ngombwa ko hitabazwa penaliti.
Ku ruhande rwa Red Arrows, penaliti zose yateye uko ari 10 zinjijwe neza gusa ku ruhande rwa APR bahusha imwe yatewe mu kirere na Arsene Tuyisenge.
Ikipe ya APR FC yananiwe gutwara igikombe cyari kuba icya karindwi gitashye mu Rwanda muri rusange, kikaba icya kane kuri yo ariko nanone ibura amahirwe yo gukora amateka yakozwe na Rayon Sports mu 1998 ndetse na ATRACO FC mu 2009 zatwariye CECAFA Kagame Cup hanze y’u Rwanda.
Iri rushanwa risojwe ikipe ya APR FC itsinze ibitego bine (4) mu gihe yo yinjijwe ibitego bibiri, kimwe mu bituma benshi bavuga ko ikwiye kongera kubaka ubwugarizi n’ubusatirizi bwayo.













