OIP-1.jpg

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yatsinze umukino wa mbere

Ikipe ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka, APR FC, yatangiye urugendo neza itsinda Singida Big Stars 1-0.

Rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma, yazamuye icyizere ubwo yafashaga ikipe ye gutsinda umukino wa mbere mu matsinda.

Mu minota 10 ya mbere y’umukino, amakipe yombi yagaragazaga imbaraga nyinshi, buri imwe igerageza kugumana umupira no kugarira kugira ngo yirinde igitutu.

Ku munota wa 22, nibwo rutahizamu mpuzamahanga w’Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma yatsindiye APR FC igitego.

Singida Big Stars yo muri Tanzaniya yakomeje kugerageza gusatira APR FC yizeye kunganya, ariko bikomeza kuba 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Singida Big Stars yari ifite imbaraga mu busatirizi igerageza gushaka amahirwe, ariko ubwugarizi bwa APR FC bwakomeje kwihagararaho bugabanya igitutu.

APR FC yagarutse mu mukino irushaho kugenzura umukino nyuma y’uko umutoza mukuru, Darko Novic, yakoze impinduka zitandukanye.

Yabanje kuzana umukinnyi wo hagati w’Umunya-Ghana, Seidu Yassif Dauda, asimbura Mugisha Gilbert na Kwitonda Ally asimbura Dushimimana Olivier.

Singida Big Stars yakomeje gushyira igitutu imbere ariko bananirwa kumena ubwugarizi bwa APR FC kugira ngo babe babona cyo kunganya, cyane cyane rutahizamu wabo Elvis Rupia. APR FC yakoze izindi mpinduka izana abakinnyi bashya Richmond Lamptey na Alioum Souane, ariko ibitego bikomeza kuba 1-0.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC izakurikizaho umukino wayo wa kabiri na Al Merreikh yo muri Sudani y’Epfo ku wa Gatanu. Kuri uwo munsi kandi, Singida Big Stars izahura na Villa Sports Club yo muri Uganda.

Undi mukino wo muri iri tsinda ni uwahuje Villa SC na Al Merreikh zanyanyije 0-0, bitanuma kugeza ubu APR FC ariyo iyobotse itsinda.

Biteganyijwe ko ikipe ya mbere muri buri tsinda hamwe n’ikipe ya kabiri yitwaye neza kurusha izindi mu matsinda atatu arizo zizabona itike yo kujya muri kimwe cya kabiri.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads