SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Byinshi wamenya ku ndwara y’Ubushita yamaze gushyirwa mu zihangayikishije isi

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (WHO) ryamaze gushyira indwara y’Ubushita bw’inkende mu zihangayikishije isi.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa WHO, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus kuba iki cyorezo gikomeje gukwirakwira mu buryo bwihuse muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse kikambukiranya imipaka kuko kimaze kugera no mu bindi bihugu bine bya Afurika, ni ibintu bihangayikishije cyane.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi ndwara ICK News yaguteguriye inkuru igaruka ku bushita.

Indwara y’ubushita ni iki?

Indwara y’ubushita, izwi ku izina ry’ubushita bw’inkende, ni indwara iterwa n’agakoko kitwa smallpox.

Nk’uko WHO ibitangaza, ubushita ni indwara ishobora gukwirakwira binyuze mu gukoranaho, gusomana cyangwa imibonano mpuzabitsina, ndetse no mu bikoresho byanduye nk’amashuka, imyenda n’inshinge n’ibindi.

Ibimenyetso bikunze kugaragazwa n’iyi ndwara bijya gusa n’iby’ibicurane. Ibyo birimo umuriro, gucika intege, umunaniro ukabije, umutwe, gucika intege mu mitsi, akenshi bikurikirwa no kugira ibisa n’ibiheri (ibisebe) ku mu ruhu.

Ibyihariye kuri iyi ndwara

Ubushita bw’inkende ni indwara iterwa n’itsinda rya za virusi zo mu binyacumi by’imyaka ishize. Ayo matsinda azwi nka clade I na clade II.

Clade II izwi ko ariyo iheruka guteza indwara y’ubushita bw’inkende kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Gicurasi 2023. Icyo gihe kandi, iki cyorezo cyatangajwe nk’icyorezo mpuzamahanga gihangayikishije isi.

Bitandukanye n’iki, Ubushita bwo muri iki gihe bwo buterwa na Clade I ituma umuntu agira ububabare bwinshi. Nubwo Clade I yari isanzwe izwi, agace kayo kitwa Clade Ib ko ni gashya cyane.  

Dr. Daniel Bausch, umujyanama mukuru mu by’ubuzima mu muryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wibanda ku buzima FIND avuga ko iyi virus ituruka cyane ku nyamaswa.

Ku kijyanye n’ububi bw’iyi ndwara, ubushakashatsi bugaragaza ko bimwe mu byorezo byatewe n’indwara y’ubushita bw’inkende buterwa na Clade I bimaze guhitana 10% by’abayirwaye.

Amatsinda y’abantu anyuranye nk’abana, abafite ubwirinzi bw’umubiri budahagije, abagore batwite bakunze kuzahazwa n’izi ndwara.

Ahakunze kugaragara iyi ndwara

Mu binyacumi by’imyaka, indwara y’ubushita yakunze kugaragara cyane muri Afurika yo hagati na Afurika y’Iburengerazuba.

Abarwayi benshi ba Clade I bakunze kugaragara cyane Afurika yo hagati no muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu gihe abarwayi benshi ba Clade II bakunze kugaragara cyane muri Nijeriya.

Muri 2022, impungenge ziyongereye ubwo iki cyorezo cyari gitangiye gukwirakwira mu Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru.

Kuri ubu, iyi ndwara iri gukwirakwira mu bihugu byinshi bya Afurika bitari bisanzwe bigaragarwamo n’iyi ndwara.

Nubwo abarwayi benshi bakomeje kugaragara muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, iyi ndwara imaze kugaragara mu bindi bihugu nibura 13 byo kuri uyu mugabane.

Byongeye kandi, ejo hashize, Swede yemeje ko ifite umurwa w’iyi ndwara, ihita iba igihugu cya mbere cyo hanze ya Afurika kigaragawemo n’iyi ndwara.

Kugeza ubu, inkingo z’iyi ndwara zirahari nubwo zidakunze kuboneka muri Afurika.

Ikigo gishinzwe inking cya Gavi cyateganyije miliyari 500 z’amadorali ya Amerika yo kugura inking z’iyi ndwara. Ni inking zizoherezwa muri bihugu byagaragawemo n’iyi ndwara by’umwihariko Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’ibihugu bituranye nayo.