OIP-1.jpg

Buruse 500, inzira iganisha ku gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ababyaza mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Werurwe 2024, hamuritswe ku mugaragaro buruse 500 zahawe abanyeshuri biga porogaramu y’Ububyaza muri kaminuza eshatu zigenga zo mu Rwanda.

Umuhango wo kumurika izi buruse wabereyeEast African Christian College iherereye i Masaka.

Izi buruse zahawe abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Kibogora polytechnic na East African Christian College, zatanzwe na MSH binyuze mu mushinga ‘USAID Ireme’ hagamijwe gukuba kane umubare w’abakozi bakora mu buvuzi mu myaka ine iri imbere.

Iby’intego y’uyu mushinga bigarukwaho na Dr. Anitha Asiimwe, Umuyobozi wa USAID Ireme, uvuga ko uyu mushinga uje mu rwego rwo gufasha Leta y’u Rwanda gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ababyaza mu gihugu.

Yagize ati “Ikibazo nyamukuru tuje gukemura ni abakora umwuga wo kubyaza mu mibare baracyari bakeya kandi Leta yihaye gahunda yo kuzamura uyu mubare kugira ngo tubashe kongera ireme ry’ubuvuzi cyane cyane ku kijyanye no kwita ku buzima bw’umubyeyi. Impamvu yo gutanga buruse rero ni uko byagaragaye ko ikibazo cy’ubushobozi kiri mu bituma umubare w’ababyaza utazamuka.”

Dr. Anitha Asiimwe Umuyobozi w’umushinga wa USAID Ireme

Akomeza avuga ko abanyeshuri bazishyurirwa amafaranga y’ishuri ndetse n’amafaranga abafasha kubaho kugira ngo azafashe abanyeshuri gukurikira amasomo yabo nta kuvamo bya hato na hato kubera ikibazo cy’ubushobozi.

Ibijyanye n’ikibazo cy’ubushobozi buke bukunze kugaragara nk’inzitizi ku bwiyongere bw’abakozi bo mu buvuzi byagarutsweho na Dr. Menelas Nkeshimana Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’iterambere muri Minisiteri y’Ubuzima aho avuga ko ari amahirwe akomeye kuko kimwe mu byatumaga abantu batitabira kwiga uyu mwuga ari ukutagira ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri.

Yagize ati “Mu bibazo twahuye na byo bituma abantu batitabira kwiga ububyaza harimo n’iíkibazo cyo kutabona amafaranga y’ishuri, kuko iyo urebye mu mashuri y’ububyaza hose mu gihugu wasangaga mu myanya ijana yateganijwe haje kwiga abanyeshuri 20, hanyuma abo 80 basigaye ugasanga amanota barayafite, bujuje ibisabwa ariko nta bushobozi.”

Dr. Menelas Nkeshimana Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’iterambere muri Minisiteri y’Ubuzima

Izi buruse 500 zatanzwe muri Kaminuza 3 aho ICK yahawe buruse 98 zo mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza, Kibogora polytechnic yahawe 162 zirimo icyiciro cya mbere n’icya kabiri Kaminuza na East African Christian College yahawe buruse 240 mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa ababyaza ibihumbi bibiri gusa.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads