Burera: Imirambo ya batatu bari baraburiwe irengero yabonetse

Tariki ya 27 Ukwakira 2024, ICK News yabagejejeho inkuru y’abantu batatu byakekwaga ko baburiye irengero mu kirombe gicukurwamo   amabuye y’agaciro cy’uwitwa Nzabanterura Faustin, kiri mu Murenge   wa   Ruhunde, Akarere   ka Burera.

Ni inkuru yakiranywe agahinda n’ababuze ababo, binatuma bakora igisa   n’imyigaragambyo tariki ya 25 Ukwakira 2024 bashinja nyir’ikirombe kugira uruhare mu ibura ryabo.

Amambere ubuyobozi burimo ubw’akagari ka Rusekera n’Umurenge wa Ruhunde ngo bwizezaga   ababuze ababo ko bahari kandi bagiye gupagasa, ndetse ko inzira banyuzemo bayizi.

Abaturage basigaranye  igisa n’icyizere ko abantu babo nubwo baburiwe irengero bitinde bitebuke bazababona.

Ni icyizere cyaraje amasinde kuko tariki ya 4 Ugushyingo 2024 aribwo abari baburiwe irengero basanzwe ari imirambo itatu igerekeranye mu kirombe kitaherukaga gukoreshwa. Ni ikirombe cy’uwitwa Munyamadini.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa ICK News, bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuga ko nta bugizi bwa nabi bazi kuri Munyamadini.  

Nzabandora Evariste yagize ati “Bagiye kubajugunya hariya” ashinja Nzabanterura Faustin “Ni akarengane imiryango ikwiye gukizwa. Ni gute abantu bapfa bagasangwa mu isimu bagerekeranye nk’umutwaro?”

Undi witwa Nyiransabimana Alphonsine nawe asanga ngo ari “ukuyobya uburari”. Ati “Amarira yacu arabazwa nde? Mubona tutararenganyijwe? Ni imbaraga twambuwe kuko umwe yari afite imyaka 21, undi 26, undi 21.”

Nubwo aba baturage bavuga ko aba bantu bishwe imirambo ikajugunywa mu kindi kirombe, MUKAMANA Soline uyobora Akarere ka Burera ntiyemeranywa nabo ngo kuko avuga ko ashingiye ku makuru yahawe, ngo aba baturage bishwe n’imyuka iba mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ubwo bari bagiye gucukura umucanga uvamo aya mabuye y’agaciro

Ati “Amakuru twumvishe ni uko bazize imyuka mu kirombe no kugira ngo bakurwemo ni uko babanje kuzana umwuka mwiza.”

Gusa Mayor Mukamana anavuga ko u Rwanda rufite ubutabera ku buryo abaturage bagomba gutegereza ibizava mu isuzuma rikorerwa uwapfuye kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Ati “Igihugu cyacu gifite ubutabera. Nibigaragara, inzego zibishinzwe zizagaragaza icyo isuzuma ryatanze kuko RIB yabajyanye Kigali gukora autopsy. Igisubizo bazahabwa, bazagishingiraho bagana ubutabera kugira ngo bubarenganure mu gihe basanga barishwe.”

Uyu muyobozi ariko akomeza asaba abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi mu buryo butemewe kuko ngo atari ubwa mbere muri icyo kirombe haguyemo abantu.

Ati “Abantu bose ntibatunzwe n’ubucukuzi bwo mu kirombe. Nibashake n’indi mirimo aho kwishora mu bikorwa bitemewe.”

Nubwo bivugwa ko bishwe n’imyuka iba mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bagiye gucukura umucanga uvamo amabuye y’agaciro n’ibindi, ikicyibazwa ni ukuntu aba bantu batatu baba barapfuye imirambo yabo igasangwa igerekeranye mu kirombe, hakongera hakibazwa n’ukuntu umwe yaba yarageze hejuru y’undi nk’uko abatuye i Ruhunde babigaragaza.

Ibi bishyira mu gihirahiro ba nyir’ukubura abantu ariko byose bikaba bizasobanurwa n’ibisubizo bizava mu bizamini bikorerwa uwapfuye ‘autopsy’. Amakuru mashya azamenyekana, ICK News izayabagezaho.