OIP-1.jpg

Burera: Barindwi nibo bakomerekejwe n’imbogo zirindwi zatorotse Pariki

Mu rukerera rwo kuri uri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024, imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga zirara mu baturage batuye mu tugari tunyuranye two mu mirenge ya Gahunga, Rugarama ho mu Karere ka Burera, ndetse kugeza ubu zimaze gukomeretsa abaturage barindwi.

Mu bakomerekejwe nazo, harimo abaturage batanu bakomeretse byoroheje mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye.

Mu kiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunda, Bwana Mugiraneza Ignace yemeje aya makuru avuga ko byabaye mu ma saa 6:00 z’igitondo.

Yagize ati “Twe twamenye ko imbogo zasohotse muri parike mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo abaturage batangiraga kujya mu mirimo yabo ubwo natwe twihutira kugerayo ndetse kugeza n’ubu niho tukiri.”

Bwana Mugiraneza akomeza avuga ko imbogo zasohotse muri Pariki ari zirindwi ndetse zanakomerekeje  abantu barindwi harimo batanu zakomerekeje byoroshye ndetse na babiri zakomerekeje bikomeye.

Ati “Ni ukuvuga abo twamaze kumenya ko izo mbogo zakomerekeje ari abantu barindwi, batanu bakomeretse byoroshye ariko babiri bakomeretse bikomeye kuko umwe yahise ajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri ndetse n’undi ikomerekeje mu kanya nawe arajyanwa mu Ruhengeri dukurikije uburyo yakomeretse bikomeye.”

Bwana Mugiraneza akomeza avuga ko izi mbogo zasohokeye mu Murenge wa Gahunga gusa zikigaba mo ibice zijya mu tugari dutandukanye nka Buramba na Kidakama ho muri Gahunga izindi zerekeza mu Murenge wa Rugarama ihana imbibe na Gahunga.

Ubwo ICK News yavuganaga n’uyu muyobozi, nta mbogo n’imwe yari iragasubizwa muri Pariki gusa ariko ku bufatanye bw’inzego z’ibanze , inzego z’umutekano ndetse  n’ Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Bwana Mugiraneza yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo zisubizwe muri Pariki.

Bwana Mugiraneza yageneye ubutumwa abaturarwanda cyane cyane abaturiye amapariki kujya bagira amakenga ndetse bakanatangira amakuru ku gihe kugirango naho bibaye batabarwe vuba.

Mu magambo ye yagize ati “Ubutumwa twatanga ni ukwirinda kwegere aho izo nyamaswa zaba ziri kuko ahanini zibangamirwa n’urusaku rw’abaturage bikarangira zisohotse, ikindi twavuga ni ugusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.”

Si ubwa mbere imbogo zitoroka pariki zikirara mu baturage kuko tariki 28 Kamena 2023, Imbogo yarasiwe mu Karere ka Musanze ubwo yari yananiranye gusubira muri Pariki.

Tariki 10 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y’Ibirunga nabwo ikomeretsa umuhungu w’imyaka 14.

Tariki ya 29 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga irasirwa mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze imaze gukomeretsa abantu batatu.

Bwana Mugiraneza avuga ko kugira ngo iki kibazo kizakemuke burundu ari uko RDB nk’urwego rushinzwe kureberera amaparike mu Rwanda rwazabubakira uruzitiro rukomeye rutari urw’ibiti cyangwa amabuye hagakoresha ibikoresho biramba kandi bikomeye nk’ibyuma.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads