Ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi nibwo byamenyekanye ko abaraperi barimo Bull Dogg na P Fla na bo bafashwe n’indwara y’amaso y’amarundi ubusanzwe yitwa ‘Conjonctivite virale’ iterwa n’agakoko kitwa ‘Adenovirus’
Iyi nkuru yatangajwe na Igihe.com yavugaga ko ari nyuma y’aho Pacson na we yari aherutse gukira ayo maso y’amarundi.
Nyuma yo kubona ko indwara z’amaso zikomeje kwibasira benshi, ICK News yaguteguriye inkuru igaruka ku ndwara z’amaso zugarije Umuryango Nyarwanda kugira ngo zirusheho kumenyekana bityo abantu babashe no gufata ingamba zo kuzirinda.
Nk’uko bigarukwaho n’inzobere mu buvuzi bw’amaso, indwara z’amaso zibasiye Umuryango Nyarwanda ziri mu byiciro bibiri ari byo; indwara ku bantu bakuru n’indwara ku bana.
Ku bantu bakuru:
1.Conjonctivite virale ‘Amarundi’
Tariki ya 8 Gicurasi 2024, binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyongeye kuburira Abanyarwanda ku ndwara yandura cyane y’amaso ikomeje kugaragara muri iyi minsi ‘Amarundi’. Indwara iterwa n’agakoko kitwa ‘Adenovirus’
Ni mu butumwa bwatanzwe na Dr. Edson Rwagasore, Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC uvuga ko iyi ndwara ikomeje kugaragara cyane cyane ahantu hakunze guteranira abantu benshi nko mu mashuri.
Iyi ndwara itera gutukura kw’amaso, ikarangwa n’uko ijisho ry’uyirwaye ryokera, kubyimba amaso, ibihu mu maso ku buryo utabona neza, kugira ibitsike bituma amaso afungana cyane cyane mu gitondo, ndetse uyirwaye akaba yatinya urumuri, uburyo bwo kuyirinda ni ugukaraba intoki ukoresheje amazi n’isabune, kwirinda gusuhuza, guhoberana n’umuntu ufite ubu burwayi, kudakoresha ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu uyirwaye, kwirinda kuryama mu gitanda kimwe n’umuntu ufite ibimenyetso by’iyi ndwara no kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi mu gihe ufite ibimenyetso. Ikiruta byose ukajya kwa muganga.
2. Glaucoma
Mu kiganiro na Dr Tuyisabe Theofile, Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi yagiranye na ICK News, yagaragaje ko Glaucoma ari indwara iri gukunda kugaragara cyane mu bantu bavurirwa ku bitaro ayoboye.
3. Ishaza
Dr. Tuyisabe yagaragaje kandi ko abantu bakuru bakunze kwibasirwa cyane n’indwara y’ishaza, gusa icyiza gihari ari uko ivurwa nayo igakira bijyanye n’aho iterambere mu buvuzi rigeze.
4. Indwara zikenera amadarubundi
Dr Tuyisabe avuga ko izindi ndwara zikunze kugaragara mu barwayi bakunze kugana ibi bitaro ari indwara zikenera ko uzirwaye ahabwa amadarubindi kugira ngo abashe kubona neza.
5. Indwara ziterwa n’ubundi burwayi
Dr. Tuyisabe akomeza avuga ko ku bantu bakuru hari izindi ndwara ziterwa n’indwara ziri mu mubiri nka Diyabeti, umuvuduko w’amaraso ukabije ku buryo zigaragarara no mu maso.
6. Indwara zifata imitsi y’inyuma
Uretse izi, hari kandi n’izindi ndwara zishobora kuza ku ruhu rw’inyuma cyangwa ku dutsi tw’ijisho tuba tugaragara inyuma.
Ku bana:
1. Uburyaryate bw’amaso ‘Allergies’
Dr. Tuyisabe avuga ko abana bakunze kwivuza ari abafite Allergies z’amaso zigaragazwa no kubyiringira amaso. Ati “Ibi biterwa n’uburyo umubiri wakira ubuzima bwo hanze burimo ihindagurika ry’ikirere n’ibindi. Gukuba amaso bituma hari akarahuri k’ijisho gashobora kwangirika.”
Ashingiye kuri ibi, Muganga Tuyisabe asaba ababyeyi kujya bavuza abana bagaragaweho no kubyiringira amaso ndetse uwatangiye gufata imiti akaba atagomba kuyireka atabitegetswe na muganga kuko iyo uretse imiti, indwara ihita igaruka.
2. Abana bavuka bakeneye amadarubindi
Dr Tuyisabe avuga ko hari abana bavuka bakeneye kwambara amadarubindi mu buryo bumwe cyangwa ubundi (refraction error). Aha Dr Tuyisabe asaba ababyeyi kwirinda kugira ikibazo cyo kuba umwana yakwambara amadarubindi kuko ari bwo buryo bwo kumurinda.
3. Abavukana indwara zinyuranye nk’ishaza, glaucoma n’izindi
Hari kandi abana bashobora kuvukana indwara zizwi nk’iz’abantu bakuru zirimo ishaza, glaucoma n’izindi. Inama itangwa na muganga ni ukugana ivuriro hakiri kare, abantu bakirinda gukoresha indi miti itanditswe na muganga w’amaso.
4. Indwara ifata abana bavutse batarageza igihe (Premature Retinopathy)
Muganga avuga ko abana bavutse batarageza igihe cyo kuvuka imitsi yo mu maso iba itarakomera ku buryo bishobora guteza ikibazo no mu maso.
Dr. Tuyisabe asaba amavuriro anyuranye ko abana bavutse batarageza igihe bajya boherezwa kuri ibi bitaro kugira ngo batangire kwitabwaho hakiri kare bataba bahuma kuko bitera ubuhumyi.
Nibura, umwana yagakwiye kuvuka afite ibyumweru 40. Iyo avutse afite ibyumweru 32 gusubira hasi aba afite ibyo byago kuko aba avutse ategejeje igihe.
5. Kanseri y’ijisho ‘Retinoblastoma’
Indi ndwara ikunze kugaragara ku ban ani Kanseri y’ijisho, gusa icyiza nuko iyo ibinwe hakiri kare iba ishobora kuvurwa igakira.
Kimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umwana ayirwaye ni nko kuba yarebaga neza ugasanga haje umurari uje utunguranye.
Iyi ni kanseri yihariye ku bana nubwo no kubantu bakuru hari Kanseri y’ijisho bashobora kugira. Itandukaniro ririmo nuko Kanseri ku bakuru ikunze kugorana kuko ivurwa bitewe n’igihe umuntu yivurije ndetse n’uburyo yamufashemo.
Dr. Tuyisabe yemeza ko kugeza ubu bafite ubushobozi bwo gupima Kenseri mu mikoranire n’Ibitaro bya Butaro. Akaba amahirwe ku Banyarwanda kuko nibura “mu byumweru bitatu mba nziko nabonye igisubizo ku buryo iyo nketse ku muntu kanseri ndamupima.”
Ijisho ni kimwe mu bice by’umubiri gikeneye kurindwa ku giciro icyo ari cyo cyose kuko benshi babeshejweho no kuba amaso yabo abona neza.