OIP-1.jpg

Bugesera: Barinubira ikibazo cy’umuriro utagifite imbaraga

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mayange ho mu Karere ka Bugesera barasaba ubuyobozi kubafasha gushakira umuti ikibazo cy’umuriro utagifite imbaraga no kuba ugenda bya hato na hato.

Aba baturage batangiye guhabwa uyu muriro muri 2014, bavuga ko uko imyaka yagiye ishira ariko bamwe muri bo gucana no gukora ibikorwa by’iterambere bifashishije uyu muriro byagiye bibabera ikibazo kubwo kuba udafite imbaraga.  

Ni ibigarukwaho n’umwe mu batuye muri aka gace ugira ati “Nafashe umuriro w’amashanyarazi muri 2016. Ntarawufata, numvaga abaturanyi bataka icyo kibazo nange maze kuwugeza iwanjye nagiye kubona mbona mu masaha ya nimugoroba urazimye. Ku manywa tuba tuwufite nabwo ariko ubona amatara ataka neza byagera saa kumi n’ebyiri ukabura burundu ukongera kugaruka mu masaha ya saa tanu z’ijoro ku buryo umuntu yavuga ko ubura igihe tuwukeneye ukagaruka mu gihe tutawukeneye.”

Ibi ngo bibangamira ukwiteza imbere kwe kuko bituma adakora imirimo ye isanzwe ya buri munsi uko bikwiye. Ati “Nkanjye nkora ubucuruzi buciriritse. Iyo bwije umukiriya ntiyakwinjira ahatabona ahita ajya kugurira ahandi ibyo yarakeneye.”

Uretse ibi kandi, abantu baturage bavuga ko umuriro ugenda mu gihe abanyeshuri bawukeneye ngo babashe gusubiramo amasomo yabo.

Hari undi muturage uvuga ko iri bura ry’umuriro rigira ingaruka ku bworozi akora bw’amatungo magufi.

Ati “Ibura ry’umuriro rya buri kanya mu masaha ya nimugoroba rituma amatungo noroye y’inkoko ashobora kugira ibyago byishi byo gupfa kuko iyo zitari ahabona ziraryamirana zikabura uko zisanzura. Uretse ibyo kandi, bidutwikira ibikoresho bigezweho tuba twaraguze.”

Aba baturage bahuriza ku cyifuzo cy’uko umuriro bakoresha wakongererwa imbaraga kugira ngo urusheho kubagirira umumaro.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) ishami rya Bugesera, bavuga ko n’ubwo iki kibazo batakizi byihariye mu Murenge wa Mayange ariko bishobora kuba byaratewe n’amakosa yakozwe mu gihe cyo kurahura umuriro.

Ni ibigarukwaho n’Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Bugesera, Bwana Munyakazi Jasson uvuga ko icyo kibazo gishobora kuba giterwa n’uko mu kurahura kwabo haba harakozwe amakosa yo kurahura nabi ku buryo gukemuka kwacyo bizaba ariko uko havuguruwe iyo miyoboro.

 Nubwo atagaragaza igihe byazakemukira, Bwana Munyakazi avuga ko agiye gushaka amakuru ku bijyanye n’icyo kibazo kugira ngo kibonerwe umuti urambye

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ngo ni ikibazo rusange ariko kizagenda gishakirwa umuti buhoro buhoro.

Bwana Mutabazi Richard uyobora Akarere ka Bugesera ati “Icyo kibazo ntabwo tukuzi mu buryo bwihariye bwa Gakamba ariko turakizi muri rusange kuko hari aho umuriro ari mukeya kubera wagiye ushyirwamo kera akeshi usanga ari ‘monophase’ hanyuma hakaza guturwa cyane no kuza kw’ibikorwaremezo byishi kandi biwufatiraho bikawurusha imbaraga. Ni ikibazo kigiye kiri ahantu henshi kandi gisaba kugenda dukosora duhindura ‘monophase’ dushyiramo ‘triphase’ uko amikoro abonetse.”

Nubwo Bwana Mutabazi atagaragaza igihe nyir’izina cy’ikemuka ry’iki kibazo cyangwa se aho akarere kageze gakemura ibibazo by’umuriro ku ijanisha, yahumurije abatuye Bugesera abizeza ko uko ingengo y’imari izagenda iboneka bazakomeza gukemura ikibazo bijyanye n’ibikorwaremezo.

Ati “Ndabaha icyizere kuko n’ubundi gahunda dusanganywe ni ukubagezaho ibikorwaremezo. Si amashanyarazi n’amazi gusa, hari amashuri ndetse n’amavuriro gusa bakamenya ko ari ibintu bisaba ingengo y’imari. Ni ugusaranganya amikoro akarere kaba gafite muri byinshi biba bikenewe.”  

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’Imyaka itanu (2024-2029) yagaragaje ko amazi n’amashanyarazi bizagezwa mu midugudu yose bitarenze mu 2029.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG yo muri Kamena 2024 yagaragazaga ko ingo 78.9% ari zo zifite amashanyarazi, muri zo 55.9% zafatiye ku muyoboro mugari mu gihe 23% zikoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira by’umwihariko imirasire y’izuba.

U Rwanda rufite intego y’uko umuriro w’amashanyarazi ugera ku ngo zose zirenga miliyoni 3.3 n’izindi nshya zishingwa buri munsi.

Umwanditsi: ISHIMWE Jean d’Amour

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads