Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wo muri Nigeria Adesope Olajide, Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie muri muzika nyarwanda, yavuze ku rugendo rwe rwa muzika, agaragaza abahanzi bamugize uwo ari we, uruhare rwa Coach Gael mu rugendo rwe, intego afite, n’uko abana be bamufata mu buzima bwe bwa buri munsi.
Arebera ku bahanzi batandukanye muri Afurika
Bruce Melodie yavuze ko hari abahanzi benshi bamugize uwo ari we binyuze mu bihangano byabo. Yavuze ko Mu Rwanda yigiye ku barimo KGB, Family Squad na Miss Jojo n’Impala. Mu gihe yasobanuye ko mu mahanga, yigiye bwinshi kuri Jose Chameleone, Juliana Kanyomozi bo muri Uganda, Nameless wo muri Kenya, ndetse n’abahanzi bo muri Congo.
Yavuze kandi ko yigira kuri Lucky Dube na Yvonne Chaka Chaka bo muri Afurika y’Epfo.
Coach Gael yamubereye inkingi ikomeye
Bruce Melodie yashimangiye uburyo Coach Gael yamufashije gufata imyanzuro ikomeye. Yatanze urugero rw’igihe hari Abanyamerika bashakaga kumusinyisha, Coach Gael akamusaba gutegereza umunyamategeko ngo amusobanurire neza ibiri mu masezerano.
Ibi ngo byatumye Bruce Melodie amenya uko umuziki wo ku rwego mpuzamahanga ugenda, anavuga ko hari abandi bahanzi nka Mike Kayihura na Alyn Sano bagize ibibazo nk’ibyo mu minsi yashize.
Intego yo kwinjira mu bahanzi 5 ba mbere muri Afurika
Bruce Melodie yavuze ko afite intego yo kuba mu bahanzi batanu beza muri Afurika, kandi ko azabigeraho yifashishije impano ye, umuhate n’urukundo afitiye igihugu cye.
Yongeyeho ko atifuza kuzamuka ari wenyine, ahubwo agaragaza ko yakishimira kuzamukana n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda.
Abahanzi bo muri Nigeria abafata nk’ikitegererezo
Uyu muhanzi yahishuye ko akunda cyane Asake kubera uburyo ahuza umuziki we n’umuco gakondo wa Nigeria bikamugeza ku rwego mpuzamahanga.
Yagarutse kandi kuri Rema wamamaye mu ndirimbo Calm Down, avuga ko nawe amwigiraho cyane mu bijyanye no gukora umuziki wumvwa n’isi yose.
Abana be ni isoko y’imbaraga mu rugendo rwe mu muziki
Bruce Melodie uzwiho gutera urwenya yavuze ko abakobwa be batamwemerera kubajyana ku ishuri, kubera ko abandi bana batamwita “Papa” cyangwa “Daddy”, ahubwo bakamwita Bruce Melodie, umuhanzi w’icyamamare.
Yagize ati: “Abana banjye ntibakunda uburyo abantu basakuza bavuga izina ryanjye iyo bamenye ko ndi hafi. Ibi ntibaba babishaka, bikaba ari yo mpamvu batifuza ko mbajyana ku ishuri.”
Igitangaje kuri aba bana, nk’uko Bruce Melodie yakomeje abisobanura, ni uko batita ku kuba ise ari icyamamare. “Bamfata nk’umubyeyi wabo, si nk’umuhanzi uzwi. Ibyo kumenyekana kuri njye ntabwo babyitaho, ahubwo banyita ‘Papa’ nk’abandi bana bose.”
Yongeyeho ko ibi bimwongerera imbaraga zo gukora cyane no kwitanga kurushaho, kuko abana be ari bo bantu bonyine bamufata nk’umubyeyi aho kwitwa icyamamare gusa.
Bruce Melodie agaragaza uburyo yavuye kure, kandi intambwe agezeho ari igisubizo cy’umurava, kwigira ku bandi no gushyira imbere umuco wo gukorera hamwe.
Yakomeje avuga ko yifuza kubera abandi bahanzi nyarwanda icyitegererezo bashaka kwambuka imipaka.











