OIP-1.jpg

Brazil yashyizeho itegeko rikumira telefoni mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2025, Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, yashyize umukono ku itegeko rikumira ikoreshwa rya telefoni zigezweho mu mashuri yisumbuye.

Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva

Iri tegeko ngo ryashyizweho hagendewe ku ngero z’ibindi bihugu byinshi byatangiye kugabanya ikoreshwa ryazo.

Iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Gashyantare 2025, ngo ryashyizweho hashingiwe ku bindi bihugu bikomeje gufata ingamba zo gukumira ikoreshwa rya telefoni ku bakiri bato.

Ni itegeko riteganya ko abanyeshuri bazajya bakoresha izo telefoni gusa mu gihe cy’ibyago cyangwa impamvu z’uburezi, cyangwa se mu gihe bafite ubumuga bikaba ngomwa ko bakenera kuzifashisha.

Minisitiri w’Uburezi, Camilo Santana, yabwiye abanyamakuru i Brasilia ko abana benshi basigaye bakoresha murandasi bakiri bato, bigatuma ababyeyi bagorwa no kugenzura ibyo bakora, kandi ko kugabanya ikoreshwa rya telefoni mu mashuri bizabafasha.

Ati “Turashaka ko izo telefoni, nk’uko bikorwa mu bindi bihugu byinshi, zikoreshwa mu ishuri gusa ku mpamvu z’uburezi kandi ibyo nabyo bikaba babifashijwemo n’abarimu.”

Nk’uko byatangajwe mu bushakashatsi bwakozwe mu Ukwakira 2024 n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cyo muri Brazil, Datafolha, byagaragajwe ko hafi bibiri bya gatatu by’ababajijwe bashyigikiye ko abana n’ingimbi babuzwa gukoresha telefoni mu mashuri.

Byongeye kandi, hejuru ya bibiri bya gatatu by’ababajijwe bavuze ko izo telefoni zizana ingaruka mbi kurusha inziza ku bana babo.

Ababyeyi n’abanyeshuri kandi nabo bavuze ko bashyigikiye iyi ngamba kuko izafasha byinshi abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ricardo Martins Ramos, ufite imyaka 43, akaba umubyeyi w’abakobwa babiri n’umucuruzi wa resitora iteka za hamburger i Rio de Janeiro yagize ati “Guhagarika telefoni ngendanwa birakomeye, ariko birakenewe. Bizafasha abana gushakisha amakuru ajyanye n’amasomo yabo, ariko kuzikoresha mu rwego rwo kuganira bisanzwe ntibiba ari byiza, ubu abana bazajya bagirana ubusabane bwinshi.”

Ibi kandi byashyigikiwe n’umukobwa we Isabela w’imyaka 13 nawe wavuze ko bagenzi be bajyaga bagira ikibazo cyo kutibanda ku masomo kubera telefoni zabo ngendanwa.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri Kanama 2023 n’Ikigo gishinzwe kugenzura ikoreshwa rya Interineti muri Brazil (Brazilian Internet Steering Committee) bwagaragaje ko hafi ya bibiri bya gatatu by’amashuri yo muri Brazil yari afite amategeko abuza ikoreshwa rya telefoni ku banyeshuri naho 28% bakaba bari barahagaritse ikoreshwa ryayo burundu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads