Nubwo u Rwanda ruri mu bihugu bigerageza kugabanya ikigero cya ruswa mu itangwa rya servisi, hari bamwe mu baturage basanga bikigoye kuba yacika cyane cyane mu nzego z’ibanze kuko hakigaragara icyuho mu kuyihashya.
Ruswa ikunze kugaragara cyane mu mitangire ya serivisi za leta, itangwa ry’amasoko, mu nzego z’uburezi, ubuzima n’ahandi.
Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bavuga ko gutanga ruswa bituma kubona serivisi byoroha ndetse bikihuta.
Uwitwa Gatera utuye mu Karere ka Rwamagana avuga ko ruswa imenyerewe ndetse yanahinduriwe izina kuko isigaye ifatwa nk’uburyo bwo kwihutisha kubona serivisi.
Ati “Ruswa iravuza ubuhuha mu nzego z’ibanze, ni ibintu bikeya ushobora gukora udatanze amafaranga cyangwa ikindi kintu ngo ubone serivisi yihuse.”
Undi muturage wo mu Karere ka Ruhango, utifuje ko izina rye ritangazwa nawe yemeza ko servisi zinyuranye zisaba kugira icyo utanga kugira ngo zihute.
Ati: “Birasanzwe rwose iyo ukeneye ko serivisi zihuta cyane cyane mu nzego z’ibanze ugira icyo utanga.”

Eric Ngendahayo umwe mu rubyiruko ruri mu Ihuriro ry’Amashyirahamwe yo kurwanya ruswa, avuga ko nubwo igihugu cyashyizeho gahunda nyinshi zo kurwanya ruswa, hari serivisi nyinshi zikigaragaramo ruswa cyane mu nzego z’ibanze.
Ati: “Ruswa iracyagaraga ahantu henshi cyane cyane mu bice by’icyaro bya kure kuko abaturage babifashe nk’ibisanzwe kuba bagira icyo batanga kugira ngo babone serivisi bifuza.”
Ibyo kuba bamwe mu baturage basanga gutanga ruswa biri mu byihutisha serivisi, byanagaragajwe n’Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) muri 2023.
Ngendahayo akomeza agaragaza ko kuba n’udusanduku tw’ibitekerezo turi ku biro by’ubuyobozi aribo ubwabo batwifungurira ntacyo bimaze ku kuba hari amakuru yatangwa kuri ruswa.
Ati “Biragoye ko ibyuho bya ruswa byagaragara mu gihe udusanduku tw’ibitekerezo twashyizwe ku biro by’inzego za leta dufungurwa nabo ubwabo. Nubwo aho turi naho ari hake, birakwiye ko hashyirwaho udusanduku tw’ibitekerezo tudafungurwa na bo ubwabo ahubwo tugafungurwa n’izindi nzego zishinzwe kurwanya ruswa.”
Ku ruhande rw’inzego zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, “kwigisha ni ugukozaho”

Ibi bigarukwaho na Mukama Abbas, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa uvuga ko bakomeje gahunda yo kwigisha abaturage uburyo bakwiye kwitwara mu gihe hari aho babonye cyangwa batswe ruswa.
Akomeza avuga ko mu gihe bagize aho bumva icyuho cya ruswa, bahita bihutira kuhagera bagakurikirana icyo kibazo mpaka gikemutse. Ati “Ikindi iyo hari umuntu utugejejeho ikibazo cy’uko yaba yimwe serivisi yemererwa n’itegeko duhamagara Umuyobozi w’Akarere ndetse n’Umuyobozi w’Umurenge uwo muturage atuyemo agahabwa serivisi neza kandi ku gihe”
Mukama anasaba itangazamakuru kujya ritungira agatoki uru rwego mu gihe hari aho baba babonye ikibazo.

Ibi kandi abihurizaho na Bwana Mupiganyi Apollinaire Umuyobozi nshingwabikorwa w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ‘Transparency International Rwanda’, uvuga ko hakiriho abaturage bagifite imyumvire yo kumva ko umuntu ugiye gusaba serivisi agomba kugira icyo atanga.
Ati “Abaturage bazirikane ko utanze ruswa n’uyakiriye bose bahanwa kimwe. Abayobozi bakwiye kuba abanyamwuga bagakora kandi bakaba inyangamugayo mu kazi bakora kugira ngo birinde ubwabo barinde n’akazi kabo.”
Bwana Mupingayi akomeza avuga ko kwijandika muri ruswa ari ukwisenyeraho inzu. Ati “Turagira inama abaturage ko bajya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe kuko nka numero yacu 2641 turamufasha kandi mu ibanga.”
Yongeraho ko bigoye guca ruswa burundu kuko itangwa rwihishwa ariko ko kuyigabanya bishoboka kuko politiki y’igihugu igamije kurandura ruswa mu Rwanda.
Bimwe mu byo u Rwanda rukomeje gukora ngo harandurwe ruswa birimo gushyira servisi nyinshi mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo uyitanga n’uyisaba ntaho bahurira, kwigisha abaturage hakoreshejwe urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe yo kurwanya ruswa n’ibindi.
Mu myaka 2 ishize nk’uko bigaragazwa n’igipimo cy’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane cyitwa ‘Corruption Perception Index’ cyagaragaje ko igipimo cya ruswa mu Rwanda cyavuye kuri 29% kigera kuri 21% ikaba yaragabanutse ku kigero cya 8% ugereranije igipimo cy’umwaka w’2022 na 2023.
Ku bipimo mpuzamahanga, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 54 rwariho mu mwaka 2022 ku rwego rw’isi rugera ku mwanya wa 49 n’amanota 53% mu bihugu 180 byagenzuwe. Ku rwego rwa Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 4 mu bihugu birangwamo ruswa nkeya aho rubanzirizwa na Seychelles ifite amanota 71%, Cap vert ifite amanota 64%, na Botswana ifite amanota 59. Iyi mibare ikubiyemo ibitekerezo by’impuguke n’abacuruzi, ikaba ikorwa hakoreshejwe amakuru aturuka mu nzego zitandukanye nk’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Bank y’isi, Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi n’izindi nzego.













