Mu ntangiro z’iki Cyumweru nibwo inkuru yabaye kimomo ko Nyampinga w’Ububiligi wa 2024, Kenza Johanna Ameloot ari mu ruzinduko mu Rwanda.
By’umwihariko kuva ku wa Mbere tariki 9-11 Nzeri 2024, Nyampinga Kenza n’itsinda ryo muri Light for the World bagiriye uruzinduko ku bitaro by’amaso bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhanga ari naho ICK News yahuriyena Miss Kenza.
Mu kiganiro na ICK News, Nyampinga Kenza yagarutse ku buzima bwe, ibyo akunda n’ibindi.
Nyampinga Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 y’amavuko, avuka ku mubyeyi w’umunyarwandakazi witwa Gakire Joselyne naho Se akaba ari Umubiligi.
Nyampinga Kenza ubu ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga (International Business), akaba kandi asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli.
Avuga ko akunda kwiga indimi nyinshi zitandukanye. Ati “Mvuga igifurama, icyongereza, igifaransa, ikidage, ubu ndi nokwiga Icyesipanyoro.” Yongeyeho ko kandi avuga n’Ikinyarwanda gicye.
Akomeza avuga ko impamvu imutera kwiga indimi nyinshi ari uko akunda gusabana.
Ati “Kwiga indimi nicyo kintu nkunda gukora cyane iyo mbohotse kubera ko nabonye ko ari ikintu cy’igenzi cyane kuko bimfasha mu kuganira n’abantu batandukanye tukumvikana.”
Nyampinga Kenza avuga ko nibura aza mu Rwanda inshuro ebyeri mu mwaka cyano ko ngo akunda u Rwanda kubera urukundo Abanyarwandana bakundana ndetse n’imiterere yarwo.
Ati “Abanyarwanda bagira urukundo, buri umwe akunda undi kandi baranafashanya. Ikindi nkunda, ni ibyiza karemano by’u Rwunda.”
Mu byo akunda kurya iyo ari mu Rwanda harimo isombe, amatunda, imineke ndetse no kunywa fanta.
Kenza Ameloot akunda imyuga itandukanye irimo itangazamakuru, gukina filimi, na muzika
Uyu mukobwa avuga akunda muzika yo mu Rwanda, byumwihariko akaba yarihebeye Umuhanzi Ngabo Jobert Medard wamenyekanye cyane nka Meddy.
Ibindi wamenye kuri uyu Nyaminga w’Ububirigi nuko yabaye mu Rwanda, Gikondo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.