OIP-1.jpg

Biden yageneye Papa Fransisiko umudali w’ikirenga

Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yageneye Papa Fransisiko Umudali wa Perezida w’Ubwisanzure (Presidential Medal of Freedom), wo ku rwego rwo hejuru kurusha indi.

Uyu mudali wo ku rwego ruhanitse (with distinction), ni wo wa mbere Biden atanze kuva yajya ku butegetsi, bivuze ko Papa Fransisiko ari muntu wa mbere uwuhawe na Biden.

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, bashimye Papa Francis kubera umuhate we mu kwita no kuvuganira abakene, kwimakaza amahoro no kurengera isi.

Itangazo ryasinyweho na Biden rigira riti “Nk’umushumba ukunda abantu, asubiza ibibazo by’abana bijyanye n’Imana mu buryo bushimishije. Nk’umwigisha w’intangarugero, adusaba kurwanira amahoro no kurengera isi. Nk’umuyobozi wakira bose, agerageza guhuza amadini atandukanye. Nk’umupapa wa mbere ukomoka mu Majyepfo y’Isi, Papa Fransisiko ntasanzwe mu miterere nk’iy’abamubanjirije.”

Iryo tangazo risoza rigira riti “Hejuru ya byose, ni Papa w’Abantu — umucyo w’ukwemera, icyizere, n’urukundo bikwiye Isi yose.”

Biden ni Perezida wa kabiri w’Umukirisitu Gatolika mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma ya John F. Kennedy.

Icyakora, bitandukanye na John F. Kennedy wasaga n’udashyira imbere ukwemera kwe mu kazi, Biden yahisemo kugushyira ku mugaragaro.

Perezida Biden na Papa Fransisiko bagiranye umubano mwiza imyaka myinshi ishize, na mbere y’uko Biden aba Perezida.

Bahuye inshuro eshatu ubwo Biden yari visi perezida. Mu gihe cyo gutegura imirimo ye nka Perezida, bombi banavuganye kuri telefone, kandi Biden akunze gukoresha amagambo ya Papa Fransisiko mu mbwirwaruhame ze.

Nubwo Perezida Biden yashyigikiye gahunda yo kwagura uburyo bwo gutanga serivisi z’abagore batwite bashaka gukuramo inda, bitandukanye n’amahame ya Kiliziya Gatolika, Biden na Papa Fransisiko bakunze gushyira imbere ibyo bahurizaho, nk’ibibazo bijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe n’ikibazo cy’ubwiyongere bwo kwironda.

Perezida Biden yagombaga kujya i Vatikani muri mpera z’iki Cyumweru, ariko yahagaritse uruzinduko kugira ngo akurikirane inkongi y’umuriro ikomeje kwibasira California y’Amajyepfo.

Nk’uko White House yabitangaje, Perezida Biden na Papa Fransisiko bavuganye kuri telefone kuri uyu wa Gatandatu.

White House ivuga ko baganiriye ku ngamba zo “kuzamura amahoro ku isi, harimo n’inshingano za Papa Fransisiko mu gusabira abababaye n’abibasiwe n’ubukene.”

Papa Francis abaye Papa wa gatatu uhawe uyu mudali w’ikirenga, nyuma ya Papa Yohani XXIII wawuhawe na Perezida Lyndon Johnson mu 1963, na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II wawuhawe na Perezida George W. Bush muri 2004.

Perezida Biden yari aherutse gutanga ‘Presidential Medal’ ku bandi bantu 19 b’indashyikirwa mu cyumweru gishize, barimo Hillary Clinton wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michael J. Fox, Denzel Washington, Lionel Messi umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine, Jane Goodall umuharanira ibidukikije, na William Sanford Nye uzwi nka “Bill Nye the Science Guy.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads