Ikipe ya Patriots BBC itsinze Ikipe y’ingabo z’igihugu (APR BBC) amanota 83-71 , bituma yeguka intsinzi y’umukino wa mbere mu mikino ya nyuma ya Betpawa Playoffs.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2014, ukabera muri BK Arena, witabiriwe n’abantu benshi barimo n’uwahoze ari Minisitiri wa Siporo, Madamu Mimosa Munyangaju Aurore.
Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo kwitwara neza muri 1/2, aho APR BBC yari yasezereye ikipe ya REG BBC iyi tsinze imikino itatu yose, mu gihe Patriots BBC yatsinze Kepler BBC.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi agenda yegeranye mu manota mu gace kambere gusa ubwo haburaga iminota itatu, Patriots BBC yasize APR BBC bituma agace karangira Patriots ikayoboye n’amanota 21 kuri 15 ya APR BBC.
Will Pery, Hagumintwari ndetse na Branch ba Patriots BBC bari bitwaye neza mu gace ka mbere, bagarutse mu ka kabiri bongeyemo imbaraga maze basiga cyane ikipe ya APR mu manota, kuko aka gace bagasoje bayoboye ku kinyuranyo cy’ amanota 18. Patriots BBC yari ifite 31 kuri 13 ya APR BBC.
Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC ifite amanota 52-28 ya APR BBC.
Mu gace ka gatatu, umutoza wungirije wa APR BBC watoje uyu mukino, James Maye yagurukanye imbaraga ndetse n’abakinnyi be barimo Isael Miller , Nshobozwabyosenumikiza, Mpoyo ndetse n’abandi batsinda amanota menshi kugira ngo bakuremo ikinyuranyo. Aka gace karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 22 kuri 16 ya Patriots BBC.
Mu gace ka Kane byagaragaraga ko karimo amayeri menshi cyane, kuko Prince Ibeh wa Patriots na Diala wa APR barwanaga no kutuzaza amakosa atanu, mu gihe Habimana Ntore yarwanaga no kuziba icyuho gusa birangira nawe yinjiye mu bagomba kwirinda kuzuza amakosa atanu.
Aka gace ka nyuma, APR yakegukanye irusha cyane Patriots kuko yari ifite amanota 21-15. Gusa byabaye iby’ubusa kuko Patriots BBC yegukanye uyu mukino ku giteranyo cy’amanota 83-71.
Stephen Branch wa Patriots BBC niwe wabaye umukinnyi w’uyi mukino kuko byibuze yatsinze amanota 26, akora Rebound 9 ndetse atanga imipira ivamo amanota 4.
Ikipe izatsinda imikino ine muri irindwi izakinwa, niyo izatwara igikombe cya shampiyona.
Biteganyijwe ko umukino wa Kabiri uzaba tariki 13 Nzeri 2024, ukabera muri BK Arena, ndetse ukazakirwa n’ikipe ya APR BBC.