Batanu bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Liam Payne

Ubushinjacyaha bwa Argentine bukurikiranye abantu batanu bashinjwa kugira uruhare mu urupfu rw’umuhanzi Liam Payne wahoze mu itsinda rya One direction

Urupfu rw’icyamamare mu muziki Liam Payne, w’imyaka 31 y’amavuko yapfuye kuwa 16 Ukwakira 2024,  nyuma yo guhanuka muri etage ya hoteli yitwa CasaSur Palermo yo muri Algentine.

Ubushinjacyaha bwa Argentine buvuga ko umuyobozi w’iyi hoteli, Gilda Martin, hamwe n’uwakiriye, Esteban Grassi, ndetse n’inshuti ya Payne Roger Nores bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Liam Payne.

Nk’uko byatangajwe na TMZ batanu barimo inshuti ya Liam Payne, yitwa Roger Nores, irashinjwa ko yatereranye Liam.

Iyi nshuti ye kandi ishinjwa ko yamusize mu bihe bibi nyuma y’uko bari bamaze gusangira ibiyobyabwenge.

Nyuma y’urupfu rwa Liam kandi Roger uzwi nk’inshuti ye yahise abuzwa kuva mu gihugu n’ubwo atari yafashwe ngo afungwe ahubwo yafungishijwe  ijisho.

Undi ukurikiranyweho iki cyaha, ni umukozi wa hoteli Liyam yahanutseho witwa Braian Paiz wemereye polisi ko yasangiraga na Liam inzoga zivanze n’ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Ezequiel Pereyra nawe usanzwe ukora muri iyi hotel, arashinjwa icyaha cyo kwinjiza ibiyobyabwenge  muri hoteli kandi bitemewe, abizaniye Liam.

Uyu muhanzi akaba n’umwanditsi Liam Payne, yapfuye ku itariki ya 16 Ukwakira 2024 afite imyaka 31 y’amavuko, ashyingurwa tariki ya 20 Ugushyingo 2024.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads