Bassirou Diomaye Diakhar Faye  Perezida mushya wa Senegale ni Muntu ki

Diomaye Diakhar Faye Ubu ni perezida w’igihugu cya Senegale, Ku myaka ye 44 niwe muperezida wa mbere mu mateka y’iki gihugu utsinze amatora mu cyiciro cyambere akiri muto kuko yavutse mu mwaka wa 1980 kuri 25 March kuburyo butunguranye kuri iyi tariki ya yageze yabaye umukuru w’igihugu bivuze ko yizihije isabukuru y’amavuko anizihiza insinzi ye ku mwanya w’umugabo wambere urinzwe kurusha abandi muri iki gihugu cya Senegal.

Diomaye Diakhar yavutse kuwa 25  Werurwe 1980 avukira  ahitwa Ndiaganiao ni mu burengera zuba bwa Senegal. Uyu mugabo mu mwaka wa 2000 yasoje icyiciro cya mbere cya Kaminuza A0. Akomereza muri Kaminuza ya Dakar Cheikh Anta Diop aho yakuye impamyabumenyi cy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mategeko.

Mu mwaka wa 2004 nyuma yo gukora ibizamini bitandukanye Faye yiyandikishaje mu ishuri Rikuru ry’imiyoborere n’ubucamanza (National School of Administration of Senegal (ENA)) muri Senegale. Agisoza amashuri ye uyu mugabo yaje kuba umugenzuzi w’imisoro mu ishami ry’imisoro n’imitungo aho yahuriye na Sonko umunyeshuri bari barize ku kigo kimwe.

Mu mwaka wa 2014 ubucuti bwaba bombi bwaje gukura ndetse bajya no mu ishyaka rimwe PASTEF (The African Patriots of Senegal for Work, Ethics and Fraternity) ryari rimaze gushingwa na Ousmane Sonko.

Bitewe n’uko Sonko yashinjwe ibyaha byo gufata ku ngufu mu mwaka wa 2021.

Ku ya 14 Mata 2023, Faye yatawe muri yombi ubwo yavaga ku biro by’imisoro n’umutungo kuri Rue de Thiong i Dakar. Nyuma yaho, ashyikirizwa polisi ashinjwa “gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, gusuzugura urukiko, no gusebya urwego rwashyizweho” byavugwaga ko bigaragara mu nyandiko yari yakoze ashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyi nyandiko, Diomaye Faye yamaganye akarengane kagaragara mu nzego z’ubutabera, ateganya ko icyemezo gishobora gutesha agaciro ikirego cya Sonko washinjwaga gufata ku ngufu no mu makimbirane y’amategeko hagati ya PASTEF na Minisitiri w’ubukerarugendo, Mame Mbaye Niang.

Haje kwiyongeraho ibirego by’inyongera byo gushishikariza abantu kwigomeka no guhungabanya umutekano wa Leta bamuregaga, bituma afungwa igihe kitazwi.

Ishyaka rye PASTEF ryemeje Faye nk’umukandida ku mwanya wa perezida mu mwaka wa 2023 mu matora yagombaga kuba mu mwaka wa 2024.

Ku ya 20 Mutarama 2024, Inama y’Itegeko Nshinga rya Senegal yashyize ahagaragara urutonde rwa nyuma rw’abakandida mu matora y’umukuru w’igihugu mu gihe Sonko na Faye bari bafunzwe gusa kandidatire ya Faye yaremejwe yemezwa kuko atigeze ahamwa n’icyaha nubwo asigaye afunzwe. Sonko yahise atangaza ko ashyigikiye Faye mu matora.

Ku ya 15 Werurwe 2024, nyuma y’umunsi umwe Faye avuye muri gereza, yakusanyije abantu babarirwa mu magana bamugaragariza bwa mbere mu ruhame ko bamushyigikiye nk’umukandida ku mwanya wa perezida. Uwahoze ari perezida Abdoulaye Wade n’ishyaka rye riharanira demokarasi rya Senegal (PDS) nabo bemeje Faye uwo munsi, mu rwego rwo kongera amahirwe yo gutsinda amatora. Iki cyemezo cyaje kibaye nyuma y’uko umukandida wa PDS Karim Wade atemerewe kwitabira aya matora kubera ko yari afite ubwenegihugu bubiri igihe yatangaga kandidatire ye. Cheikh Tidiane Dieye, undi mukandida mu matora ya perezida, nawe yivanye mu matora ahita ajya ku ruhande rwa Faye ibintu byakomeje kumuzamurira amahirwe yo kwegukana uyu mwanya.

Mu gihe cyo kwiyamamaza kwa perezida, yasezeranyije guhanga imirimo mishya, ndetse no kurandura  ruswa, ndetse aniyemeza kuzamura urwego rw’ingufu muri iki gihugu. Diomaye mu kwiyamamaza yakoreshaga ingero igita iti: “Diomaye mooy Ousmane”, bisobanura ngo “Diomaye ni Ousmane” aho yabaga ashaka kugaragaza ko ashyigikira kandi yizera Ousmane Sonko.

Mu dushya twaranze kwiyamamaza k’uyu mugabo yagaragarizaga abaturage umutungo we akanahamagarira abandi bakandida gukora nkawe.

Bassirou Diomaye Faye abaye perezida wa 5 wa Senegale kuva ihawe ubwigenge, agiye kuri uyu mwanya wa Perezida wa Senegale asimbuye Perezida Macky Sall wari umaze imyaka 12 ategeka iki gihugu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads