Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024, Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ya baskeball y’abagore irakina umukino wayo wa kabiri n’Ikipe y’igihugu ya Argentine.
Ni mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Aya makipe yombi ari mu itsinda D, yatangiye neza imikino yayo kuko yose yabashije gutsinda umukino wa mbere, bivuze ko buri kipe ishaka kuzuza umukino wa kabiri.

Ku munsi wa mbere w’amajonjora, u Rwanda rwatsinze Lebanon amanota 80-62, bityo hajyamo ikinyuranyo cy’amanota 18 ibi bihita bituma u Rwanda ruba urwa mbere muri iri tsinda D.
Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe itsinze indi kipe itari iyo ku mugabane wa Afurika ndetse ni nabwo bwa mbere yari ikinnye irushanwa ryo ku rwego rw’Isi.

Ku rundi ruhande, Argentine yatsinze Great Britain amanota 53-47 bituma hajyamo ikinyuranyo cy’amanota 6, ibyo bikayishyira ku mwanya wa kabiri.
Nubwo u Rwanda ruyoboye itsinda ntibihagije kuko icyo rurusha Argentine ni ikinyuranyo cy’amanota yatsindiyeho. Ibi bivuze ko amakipe ari bukine ahatanira umwanya wa mbere mu itsinda D.
Biteganyijwe ko saa 17:00 z’umugoroba hari bubanze umukino uri buhuze amakipe yombi yatakaje mu mikino ya mbere Great Britain na Lebanon. Nyuma y’uwo mukino, saa 20:00 harakurikira umukino uri buhuze u Rwanda na Argentine. Imikino yose ibera muri BK Arena.
Kugeza ubu, u Rwanda ruri kubarizwa ku mwanya wa 74 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIBA, naho ikipe y’igihugu ya Argentine iri ku mwanya wa 31.













