Ikipe y’ingabo z’igihugu cy’ u Rwanda y’abagore yegukanye Igikombe cya Rwanda Cup ku nshuro ya mbere itsinze REG W BBC amanota 72 kuri 59.
Ni mu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu gatanu tariki 20 Nzeri 2024, ubera muri BK Arena.
Agace ka mbere, APR yagatangiye neza itsinda amanota menshi ku buryo karangiye APR ifite amanota 28 ku 9 ya REG.

Mu gace kabiri, ikipe ya APR yakomezanyije imbaraga nako igatsinda ku manota 22 kuri 12 ya REG, bituma igice cya mbere kirangira APR W BBC itsinze REG W BBC amanota 46-21.
Agace ka gatatu, REG yagarutse yakoze impinduka, by’ umwihariko ku bakinnyi bari babanjemo yongeramo Mwizerwa ku buryo byayifashije gutsinda aka gace ku manota 25 kuri 14 ya APR.
Agace ka Kane, REG BBC yakomeje kurwana no gukuramo ikinyuranyo ari nako APR ikomeza kurinda inkangara yayo. Aka gace karangiye REG igatsinze ku manota 13 kuri 12 ya APR nubwo nta kinini byari bivuze kuko APR yari yashyizemo ikinyuranyo kinini mu duce tubiri twa mbere.
Umukino warangiye APR W BBC itsinze REG W BBC amanota 72-59, ihita yegukanye Igikombe cya Rwanda Cup gikinwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
APR BBC itwaye iki gikombe izahagarira u Rwanda mu mikino ya karere ka Gatanu.
Mbere y’uyu mukino, hari habanje gukinwa umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu aho Kepler W BBC yatsinze IPRC Huye amanota 83 kuri 73.
