Ibihe umuntu yabayemo akiri umwana ni kimwe mu bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi ku buzima bwe iyo akuze.
Nkuko bigaragazwa n’impuguke mu mitekerereze, gukurana ibintu byose umuntu aba yarabayemo akiri umwana bishobora kugira uruhare mu myitwarire imuranga.
Muri iyi nkuru ICK News yaguteguriye ibintu bitanu biranga abantu batagize ibihe byiza mu bwana.
- Bagorwa no kwizera abantu
Impamvu usanga umuntu wagize ibihe bitari byiza mu bwana bwe agorwa no kuba yakwizera abantu ni uko usanga mu bwana bwe akenshi yarakundaga guhemukirwa nabo yizera harimo nk’ababyeyi be.
Iyo akuze arabikurana bigatuma adapfa kwizera umuntu uwariwe wese bitewe n’uko aba ari kwirinda ko yakongera guhemukirwa nk’uko byamubayeho mu buto bwe.
- Bagira inshingano nyinshi
Akenshi usanga abantu nk’aba bagira inshingano nyinshi kuko baba barazifashe bakiri bato bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo nko kuba ababyeyi babo bashobora kwitaba Imana bikaba ngombwa ko umwana mukuru afata inshingano zo kurera barumuna be kabone n’ubwo yaba afite imyaka 10.
Hari n’igihe usanga nta na barumuna be afite ariko agahita afata inshingano zo kwirera akimenyera buri kimwe. Iyo akuze rero arabikurana bigatuma ahorana inshingano nyinshi akumva ko n’umuntu bakundana agomba kumwitaho akamumenyera buri kimwe.
- Bagorwa no kugaragaza amarangamutima
Iyo umwana akuriye ahantu ahora atotezwa agahora akubitwa akaba atabona uburyo agaragaza amarangamutima ye ahita yiga kuyahisha ku buryo abikurana.
Iyo akuze usanga adapfa kwereka umuntu uwari we wese amarangamutima ye kuko n’ubundi aba yumva atari bumwumve.
Ibi usanga bigira ingaruka ku buzima bwe bw’urukundo kuko adashobora kwereka umukunzi we ko yishimye cyangwa ababaye.
- Bagira ubwoba bwo gutereranwa
Kubera ko usanga yarasizwe n’abantu b’ingenzi akiri umwana, usanga iyo akuze agira ubwoba bwo kongera gutereranwa bikaba byamutera gukora ibintu bitandukanye birimo kumva ko abantu bari kumwe atapfa gutuma bagenda cyangwa akaba yarakazwa n’ubusa mu gihe abonye ko umuntu atamwitayeho agatekereza ko ashaka kumusiga.
Ibi kandi bishobora kumutera kwanga kwakira abantu mu buzima bwe bitewe n’uko aba abona bashobora kumusiga vuba.
- Bashobora kwibuza amahirwe
Mu gihe umwana ari guhura n’ihungabana; ariheba, agatangira gutekereza ko nta kamaro afite ndetse ko nta gaciro afite.
Ibi ntabwo abisiga mu bwana kuko iyo akuze nabyo arabikurana ugasanga ahora yumva ko nta cyiza kimukwiriye, rimwe na rimwe bigatuma n’amahirwe abonye ayitesha bitewe n’uko yumva atabikwiriye.













