Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yagaragaje ko urwego rw’imari rukomeje kugira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse ko n’ifaranga ry’igihugu rihagaze neza.
Ni ibyagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru ku byavuye mu nama ngarukagihembwe ihuza abagize akanama gashinzwe politiki y’ifaranga ry’igihugu ndetse n’akanama gashinzwe ubudahungabana bw’urwego rw’imari muri Banki Nkuru y’Igihugu.
Ku bijyanye n’ubudahungabana bw’urwego rw’imari, Guverineri Rwangombwa yasobanuye ko uru rwego rwakomeje gutera imbere muri rusange mu bice byarwo byose nk’amabanki, ibigo bishinzwe ubwishingizi n’ibigo by’imari biciriritse.

Avuga ko ibi bigaragazwa n’imyenda ibigo by’imari bifata mu ma banki n’imyenda ibigo by’imari biciriritse biguriza abikorera yakomeje kuzamuka.
Yongeraho ko n’urwunguko rw’ibigo by’imari rwakomeje kuzamuka ndetse imari shingiro yabyo ikaba ihagaze neza kuko ibipimo by’igishoro bakoresha bigaragaza ko bafite igishoro gihagije cyahangana n’ibibazo byose bishobora gutungurana.

Yifashishije urugero, Hon. Rwangombwa yavuze ko umutungo w’ubwiteganyirize bw’izabukuru (Public&private pension) wazamutse ku kigero kiri hejuru ya 14% bitewe ahanini n’ukwiyongera kw’amafaranga y’ubwiteganyirize ndetse n’inyungu ku ishoramari.

Mu bindi byagarutsweho na Guverineri Rwangombwa harimo ko urwego rwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga rukomeje kugaragaza imikorere ihamye kuko rwaranzwe no kuzamuka cyane mu bikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe telefoni ngendanwa.
Ku bwa Hon. Rwangombwa, ibi byatumye hiyongera umutungo wo mu gisata cyo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telephoni ngendanwa kuko ibikorwa bibiri by’ingenzi byo kwishyurana, umuntu ku muntu (P2P) n’umuntu ku bucuruzi byakomeje kwiyongera.
Imibare igaragaza ko mu gihe cy’iri suzuma byagaragaye ko ibikorwa byo kwishyurana umuntu ku muntu byiyongereye ku kigero cya 55% mu mibare na 64% mu gaciro.
Impamvu ziri gutuma ubukungu budasubira uko bwahoze mbere ya Covid-19
Ku bijyanye n’ibyavuye mu biganiro by’akanama gashinzwe politiki y’ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Guverineri Rwangombwa agaragaza ko ku rwego mpuzamahanga ibiciro byakomeje kumanuka bikagera kuri 5.9% muri uyu mwaka bivuye kuri 6.8%.
Nubwo bimeze gutya ariko, ubukungu ngo ntiburasubira uko bwahoze mbere y’Icyorezo cya Covid-19 kubera impamvu zirimo ibibazo by’umutekano utameze neza, urwunguko rw’inyungu rukiri hejuru ku mafaranga atangwa na banki z’ibihugu binyuranye kuko rwari rwarazamuwe mu myaka ibiri ishize bitewe n’izamuka ry’ibiciro, ndetse n’ihindagurika ry’ikirere rituma ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi bishobora kwiyongera.
Gusa ku ruhande rw’ubukungu bw’u Rwanda, Guverineri Rwangombwa avuga ko bwakomeje gutera imbere ndetse ko buzakomeza kuzamuka nk’uko byagenze umwaka ushize kuko bwazamutse ku 8.6%.
Hon. Rwangombwa anavuga ko nubwo hakiri icyuho ku buke bw’ibyoherezwa mu mahanga ugereranyije n’ibiva mu mahanga ku buryo bigira ingaruka ku isoko ry’ivunjisha, ifaranga ry’u Rwanda rizata agaciro mu buryo buri hasi ugereranyije n’umwaka ushize kuko bizaba biri munsi y’icumi ku ijana (10%), hafi ya 5%.

Yongeraho ko umuvuduko w’ibiciro ku masoko utazarenga 5% muri uyu mwaka ndetse n’umwaka utaha.
Kubera ko Banki Nkuru isanga ibiciro ku masoko biri mu gipimo cyifuzwa kandi kikaba igipimo gifasha ubukungu gutera imbere kuri 2.8%, Banki yatangiye kumanura urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu ku buryo rwavuye kuri 7.5% rugera kuri 7%.
Banki Nkuru y’u Rwanda yizeza ko izakomeza gukurikirana ingorane zishobora kubaho no kugenzura bihoraho mu rwego rwo gufasha ibigo by’imari kuba byahangana n’ingorane aho zaturuka hose.


Umwanditsi: Ihimbazwe Happyness













