OIP-1.jpg

Banki Nkuru ya Uganda yibwe

Ejo kuwa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, nibwo inkuru yabaye kimomo ko  Banki Nkuru ya Uganda yagabweho igitero cy’Ikoranabuhanga, ikibwa miliyali 62 z’amashiringi ya Uganda, angana na miliyoni 16.8 z’amadolari ya Amerika.

Ni ibyahamijwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri minisiteri y’imari nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru cya leta ‘New vision’.

Abajura b’ikoranabuhanga (Hackers) biyita “Waste,” bivugwa ko binjiye muri sisitemu ya mudasobwa y’iyi banki mu ntangiriro z’ukwezi gushize, maze bohereza  amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’imari, Henry Musasizi, yemeje ko ubujura bwikoranabuhanga bwabayeho kandi ko ishami rya Polisi rishinzwe iperereza ku byaha (CID) n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta barimo gukora iperereza kuri ubu bujura.

Ejo ku wa Kane, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ati “Nibyo koko konti zacu zagabweho igitero cy’ikoranabuhanga, ariko si ku rwego rwo hejuru nk’uko bivugwa mu itangazamakuru. Igihe ibi byabaga, twatangiye gukorera isuzuma kandi muri icyo gihe, twatangiye n’iperereza.”

Musasizi yongeyeho ati “Mu rwego rwo kwirinda gutanga amakuru atari yo, ndasaba Inteko kubahiriza igihe kugira ngo iperereza risozwe, kuko ubu  rigiye kugera ku musozo, maze nanjye nzaze mbagezeho raporo y’ibyo twabonye.”

Iri tsinda ry’abajura biba bifashishije ikoranabuhanga rifite inkomoko mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya.

The new Vision itangaza ko ryohereje igice cy’amafaranga yibwe mu Buyapani.

New Vision ikomeza ivuga ko Banki Nkuru yabashije kugaruza kimwe cya kabiri cy’amafaranga mu yari yibwe.

Gusa ikinyamakuru Daily Monitor, cyatangaje ko ubwo bujura bushobora kuba bwarimo gukorana n’abari imbere mu gihugu.

Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga bwakunze kuvugwa mu ma banki n’ibindi bigo by’imari, birimo n’ibigo by’itumanaho, muri Uganda.

Ariko, polisi ivuga ko hari amwe mu ma banki atinya kwemera ku mugaragaro ko ibyo byabaye kubera impungenge zo kuba yatakarizwa icyizere n’abakiriya.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads