Umuryango mugari w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) uracyari mu byishimo by’abanyeshuri barenga igihumbi basoje amashuri y’ikiciro cya mbere n’icya kabiri cya Kaminuza, akaba ari ibirori byabaye ku nshuro ya 14 mu myaka 22 ishize iyi kaminuza ibonye izuba.
By’umwihariko ishami ry’itangazamakuru ryakomeje guha igihugu abanyamwuga batuma amakuru arushaho kubaryohera.
Muri iyi nkuru, ICK News igiye kukubwira kuri bamwe muri bo bakuye ubumenyi muri ICK bakaba bakomeje gukundisha abandi uyu mwuga.
Barore Cleophas
Zitukwamo nkuru; Uburambe bw’imyaka 30 mu itangazamakuru akaba ari Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), ni impamvu zikomeye zatuma uwavuga abanyamakuru beza igihugu cyagize adashobora kwirengagiza izina Barore Cleophas.
Mu biganiro binyuranye yamenyekanyemo nka ‘Makuru ki mu Binyamakuru, Isesenguramakuru’ kuri Radiyo Rwanda, Impamba y’Ubumenyi kuri Televiziyo y’igihugu n’ibindi, Barore yatoje benshi umwuga w’itangazamakuru ndetse awukundisha benshi.
Uretse kuba ayoboye RBA, Barore yanabaye umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC, umwanya yasimbuweho na Mutesi Scovia mu Ugushyingo 2024.
Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) ni kimwe mu bigo birimo abakozi benshi bavomye ubumenyi muri ICK.

Barore Cleophas, umuyobozi wa RBA
Nkurunziza Emmanuel uzwi kw’izina rya Ruvuyanga
Nkurunziza Emmanuel azwi cyane mu ishami ry’imikino kuri RBA by’umwihariko mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ no kogeza imikino inyuranye y’umupira w’amaguru. Mu rugendo rwe, avuga ko yatangiye muri ICK muri 2012 aharangiriza A0 muri 2017.
Ati “Kuva na cyera nikundiraga imikino, ari na yo mpamvu nahise njya kuri Radiyo Mariya Rwanda, nyuma njya kuri Radio Huguka, ariko ngeze kuri Fine FM nza kubona stage kuri RBA, yaje no kuvamo akazi.”
Bonaventure Cyubahiro
Cyubahiro Bonaventure azwi cyane mu makuru ya Televiziyo y’u Rwanda. Uyu nawe ni umwana wa ICK.
Avugana na ICK News yagize ati “Natangiye kwiga muri ICK 2008 nsoza 2012. Ibyo nakuye muri ICK ni byinshi, kandi si njye gusa, iri shuri ryahaye benshi uburezi bufite ireme. Nk’ubu navuyeyo ibintu byose mbizi; gushaka inkuru, kuyitunganya, kuyitangaza, n’ibindi. Ubu mfitiye akamaro gakomeye ikigo nkorera kubera ubuhanga nakuye muri ICK.”
Uwamariya Brigitte
Uwamariya Brigitte ni Umuyobozi wungirije wa Radiyo Huguka. Ubumenyi akoresha muri uyu mwuga, yabuhahiye muri ICK hagati ya 2008 na 2013.
Agira ati “Natangiriye kuri zero ariko nkunda itangazamakuru cyane. Imenyerezamwuga rya mbere nakoze ni ryo ryatumye nkunda itangazamakuru kurushaho. Ibyo nize byose nabizanye kuri iyi radiyo. Ubu ndi umwe mu bayobozi ba radiyo kandi nyifitiye akamaro gakomeye. Byongeye, dufasha abanyeshuri bimenyereza umwuga gutera ikirenge mu cyacu.”
Uyu muyobozi amaze kwinjira mu miryango itandukanye y’abanyamakuru, aho atanga umusanzu ku buryo butandukanye. Iyo ni nka Women in News (WIN), Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ) n’indi.
Niwemwiza Anne Marie, Ruzindana Janvier na Uwimana Jean Jules ba Kigali Today
Niwemwiza Anne Marie ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane n’Abanyarwanda b’ingeri nyinshi kubera ubuvugizi akorera ku mbuga nkoranyambaga ze dore ko akurikirwa n’abasaga ibihumbi 270,000 kuri konti ye ya Twitter. Azwi kandi mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ n’Urukumbuzi’ byose bya cya KT Radio.

Niwemwiza Anne Marie, umunyamakuru wa KT Radio
Ikiganiro cye ‘Ubyumva ute’ kigaruka ku buzima bw’igihugu mu ngingo zitandukanye zihuza abayobozi, abikorera, abanyamadini, abarimu, abanyeshuri n’abandi. Iki kiganiro Kiganirwamo ibibazo igihugu gifite n’uburyo ababishinzwe bagerageza kubikemura, kikerekana amahirwe Abanyarwanda bafite mu ngeri zinyuranye, ndetse kikanaha amahirwe abashinzwe gahuza inzego zinyuranye gusobanura neza ibyo bakora.
Uburyo abaza abatumirwa neza, bituma abamwumva banyurwa n’uburyo yabahagarariye byatumye akundwa cyane.
Ibi kandi byiyongeraho umuhate wo gukorera ubuvugizi abafite ibibazo bitandukanye batewe na serivise itanoze bahawe n’abakora muri leta ndetse no mu bikorera. Kimwe n’Umugabo we, Nyirijabo Martin, bose bize muri ICK.
Ruzindana Janvier nawe yaciye muri ICK hagati ya 2016 – 2021, aho yarangije akora imenyerezamwuga kuri Radio Huguka mu myidagaduro, hanyuma akomereza kuri KT Radio, ari naho yaje kubona akazi akora kuri ubu.
Kuri KT Radio, Ruzindana azwi nk’umunyamakuru w’umuhanga kandi ushoboye gukora ibintu byinshi nk’amakuru, gukoresha imbuga nkoranyambaga, imyidagaduro n’ibindi.
Aganira na ICK News yagize ati “ICK yampaye ubushobozi bukomeye, kandi ubu mfitiye akamaro kanini ikigo nkorera.”
Uretse Ruzindana, KT Radio kandi ikoraho Uwimana Jean Jules uzwi cyane mu kiganiro cy’imikino kiba buri munsi.
Aba bose bahuriza ku kuvuga ko bakuye impamba ikomeye muri ICK.
Akimana Juliette Latifat
Akimana Juliette Latifat, umuyobozi wa Radiyo y’abaturage, RC Huye, na we ni umunyamakuru ufite uburambe ntagereranywa, kandi watoje benshi mu mwuga w’itangazamakuru.
Inkuru nyinshi yakoze, ibiganiro yayoboye, bimushyira ku rwego rw’abanyamakuru ntagereranywa mu Rwanda. Uyu rero nawe ni umwana ICK yishimira kuko ari umwe mu mfura za ICK.

Akimana Juliette Latifat, Umuyobozi wa Radio Huye
Uwakora inkuru igaruka kuri buri wese wavomye ubumenyi bw’Itangazamakuru muri ICK, impapuro zaba ndende kuko kugeza ubu iri shami rimaze kurangirizamo abasaga 600.
Gusa ariko, ntawakwirengagiza abanyamakuru nka Nyirarukundo Xavera uzwi cyane mu makuru ya Radio Rwanda no mu kiganiro ‘Makuru ki mu Binyamakuru’ afatanya na Sindayigaya Jean Daniel. Iki kiganiro kiryohera abatari bacye kubera uburyo bungikanya, bagasetsa, kandi batavuye mu murongo ngenderwaho.
Hari kandi Rigoga Ruth, umunyamakuru watangirye kuri Radiyo Isango Star, akahava yerekeza kuri Radio/TV10, mu gihe kuri ubu akorera Televiziyo y’u Rwanda.
Hari kandi Agahozo Peace, umunyamakuru kuri TV1 uzwi mu makuru mu Kinyarwanda.
Padiri Fidele Mutabazi, Umuyobozi wa Kinyamateka akaba anashinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, nawe yavomye ubumenyi muri ICK.
Bimenyimana Serge, umwe mu banditsi bakuru b’Ikinyamakuru IGIHE nawe ni umwana wa ICK.
Hari kandi abarimo Nyandwi Pascal wa RBA uzwi cyane mu kiganiro Kazi ni Kazi, Uwineza Clarisse uzwi mu kiganiro cya nijoro cya Radio Rwanda ‘Nta rungu’, Kanzayire Leoncie wamaze igihe akorera RBA, mu ishami ry’amakuru, Muhire Aphrodis wa RBA, Niyifasha Didace ukorera Radiyo Inkoramutima akaba azwi no mu kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ n’abandi.
Umunyarwenya MUCO Samson wamenyekanye mu itsinda rya ‘Zuby Comedy’ Umuraperi Gentil Leonce Niyitegeka uzwi nka Mukadaff, ubu akora kuri Radiyo Imanzi, aba bose ni imbuto za ICK.
Uretse abakiri mu mwuga w’Itangazamakuru ku bitangazamakuru byinshi binyuraye hano mu Rwanda, hari benshi barangirije itangazamakuru muri ICK bari gukora inshingano zifite aho zihuriye n’itumanaho mu bigo binyuranye, abari mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu n’ibindi byiciro binyuranye by’imirimo.
Kaminuza ya ICK iracyakomeza guha igihugu abagabo n’abagore bafite ubuhanga buhanitse kandi biteguye gukomeza gutanga umusanzu mu rugamba rw’iterambere igihugu kirimo.
Kugeza ubu, ICK ifite amashami 5 arimo udushami 14 dutandukanye. Inkuru y’uyu munsi yibanze ku barangirije mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Inkuru itaha izagaruka kuri rimwe mu yandi mashami ane asigaye.













