Iteka rya Perezida Nomero 075/01 ryo ku wa 18/10/2024 ritanga imbabazi ryatanze imbabazi ku bagororwa 32 barimo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard n’uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG(Rtd) Gasana Emmanuel.
Iri teka ryasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 18/10/2024 riteganya abahawe imbabazi bagomba kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.
Biteganya kandi ko izi mbabazi zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’uko yakatirwa kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa se atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka. Kwamburwa imbabazi bikaba bigira inkurukizi z’uko Uwambuwe imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga imbabazi.
Bamporiki Edouard yari amaze umwaka urenga mu Igororero kuko yafunzwe tariki ya 23 Mutarama 2023 kugira ngo hubahirizwe imyanzuro y’urukiko rukuru yategekaga ko afungwa imyaka itanu kubwo guhamwa n’ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko. Bamporiki kandi yari yanaciwe ihazabu ya miliyoni 30Frw
Ni mu Gihe CG (Rtd) Gasana we yaburaga iminsi mike ngo yuzuze umwaka afunze kuko yatawe muri yombi tariki ya 26 Ukwakira 2023 aho yari akurikiranyweho kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Uyu mugabo yagizwe umwere ku cyaha cyo kwakira indonge ariko ahamwa n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, ari nabyo byatumye tariki ya 11 Mata 2024 Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rumukatira gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw.
Mu bahawe imbabazi, 1 yari afungiye mu Igororero rya Gicumbi, 4 mu Igororero rya Musanze, 4 i Ngoma, 11 i Nyagatare, 1 mu Igororero rya Nyamagabe, 6 mu Igororero rya Nyarugenge (Mageragere), 3 mu Igororero rya Nyanza, mu gihe undi umwe yari afungiye mu Igororero rya Rwamagana.
Uretse abahawe imbabazi ku gihano bari basigaje hari uwagabanyirijwe ibihano ari we PC Tuyishime Moise wari warahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 ariko kikaba cyagabanyijwe kugera ku myaka 10.
Hari kandi n’abafunguwe by’agateganyo nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya LetaNº 005/MOJ/AG/24 ryo ku wa 18/10/2024.













