OIP-1.jpg

Asia: Intambara ikomeye iratutumba hagati ya Israel na Iran

Nyuma y’igitero cya hitaniye hamwe bamwe mu basirikare bakuru ba Iran muri ambasade ya Iran muri Siriya, ubu Iran yarakaye ivuga ko Israel yarenze umurongo utukura, ivuga ko iki ari igikorwa cyanyuuma cy’ubushotorany gikozwe na Israel kuri iki gihugu cya Iran. Abanya Irani bakavuga ko ntakabuza bagomba kwihorera yaba no mu ntambara yeruye.

Seyyed Ali Hosseini Khamenei umuyobozi w’Ikirenga wa Iran

Nk’uko tubikesha television y’abafaransa FRANCE 24 umuyobozi w’ikirenga Seyyed Ali Hosseini Khamenei yatangaje ko ko Iran igomba guhanira abayahudi Ibyaha bayikoreye mu maso y’isi mu myaka yose yashize, akavuga ko igihe ari iki ngo Israel iryozwe ibyo yakoze.

Seyyed Ali Hosseini Khamenei ati: Leta y’abayahudi igomba gukubitwa agashyi mu maso, igahanirwa ibyaha byose yakore Irana kuva mu myaka myinshi ishize. Igihe cyo kubacira urubanza cyageze, tugiye kurubacira natwe.

Amakuru y’ubutasi bw’amarika ifatanyije na Israel yerekana ko kuri iyi nshuri ibyo irani ivuga koko ari ukuri ko isahaya iyo ariyo yose intambara yeruye ishobora gutangira.

Amakuru avuga ko ubu Leta ya Iran n’igisirikare cyayo kiri mu bikomeye ku isi yamaze gukusanyirizahamwe ibitwaro byayo kugira ngo ibitunge ku bayahudi. Ubu muri Iran abasirikare bahamajwe baturutse mu bice bitandukanye byigihugu bahurizwa hamwe mu murwa mu kuru w’iki gihugu Tehran. Si ibyo gusa kandi kuko ubu bamaze guhuriza hamwe ibitwaro byabo birimo kamikaze Drone z’ubwiyahuzi za Iran ziitinywa na benshi cyane cyane abo mu burengerazuba bw’isi kubera isomo zabahaye muri Ikraine.

kamikaze drone za Iran ziturikana na misire ziba zitwaye ngo hatazamenyeka uko zikoze

Muri Israel na ho bigaragara ko baryamiye amajanja kuko kugeza ubu ibitwaro byabo birinda ikirere byerekejwe ahantu hose babona ko byabasha guhangana neza na misile Iran ishobora kubasukaho, sibyo gusa kuko ubu muri iki gihugu abasirikare bose barimo abari mu kiruhuko k’izabukuru n’inkeragutabara bose bagaruwe mu kazi ngo bitegure intambara na Iran.

Kugeza ubu ikoranabuhanga mu kuyobora rizwi nka GPS mu gihugu cya Israel ryakuweho mu rwego rwo gutuma drone zabagabaho ibitero zitagera ku ntego neza.

Ambasade zisaga 25 za Israel mu bihugu bitandukanye ubu zashyizwe uburinzi bukaze hafi kuba nk’ibigo bya gisirikare kubera kwikanga ko Iran ishobora kwihimura ibinyujije mu kurasa kuri za ambasade.

Iyi ntambara iramutse ibaye benshi bakeka ko ishobora kuvamo intambara ya 3 kuko ibi bihugu byombi bifite ibitwaro bidasanzwe, kuko Iran ni kimwe mu bihugu bifite intwaro zitinyitse cyane mu isi birimo Drone n’amamisile zihuta inshuro inshuro 15 ku muvuduko w’ijwi.

Ambasade za Israel mu bihugu byinshi zarubzweho abasirikare

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads