Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri 2024, Uruganda rw’Abanyamerika rwa Apple ruzwiho gukora telefoni zigezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga rwatangaje ikoranabuhanga rishya riri mu bikoresho bitegura gushyira hanze.
Ibyo bikoresho ni telefoni ya iPhone 16, AirPods 4 na Apple Watch 10.
Izi mpinduka mu ikoranabuhanga zigamije gukurura abakiriya benshi no gufasha abakiriya basanzwe bagura ibikoresho bikorwa n’uru ruganda kubona ibindi bifite ikoranabuhanga ryisumbuyeho.
iPhone 16
Uruganda rwa Apple rugaragaza ko iPhone 16 izaba ari yo telefoni ya mbere izaba ifite moderi yateguwe bigezweho by’umwihariko ku ikoreshwa ry’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence) aho abayikoresha bazaba bafite ubushobozi bwo kwandika inyandiko no gufata amashusho by’akataraboneka.
Bimwe mu bizaba bigize iPhone 16 harimo buto yo gukoresha camera yiswe (Camera control button) izajya igaragara ku ruhande rw’iyi telefoni aho ukoresha iyo camera azaba afite ubushobozi bwo kuyitunga ahantu nko muri resitora maze telefoni ikamuha amakuru y’ibicuruzwa biri muri iyo resitora ndetse ikanakwereka uburyo watumaho ukanahitamo icyo ukeneye muri iyo resitora.
Ikindi kizaranga iyi telefoni ni ikoranabuhanga ryiswe ‘Siri enhancements’ rizajya rifasha abakoresha iyi telefoni kugira ubushobozi bwo kuzitegeka kohereza ubutumwa bugufi ku nshuti zabo ndetse no gukina imiziki n’ayandi mashusho, gucana televiziyo n’ibindi byinshi kandi ikabikora isaha uyikoresha abishakiye.
Sibyo gusa kandi kuko iyi telefoni izaba ifite umwihariko wo kugaragara mu mabara mashya ariyo umweru, umukara, icyatsi kibisi cyijimye, ubururu bwijimye cyane, ndetse n’iroza.
Iyi telefoni kandi izaba ifite ikirahure cya ceramic gifite imbaraga zingana na 50% kurenza icya mbere, ndetse ikazaba igizwe na GPU (graphics processing unit) cyanga se ubushobozi bwo gukora bufite muvuduko wiyongereyeho 40% ugereranyije iyabanje.
Ku bijyanye n’igicro nk’uko uru ruganda rwa Apple rwabivuze biteganijwe iPhone 16 nshya izatangira igurishwa amadorari y’Amerika $799 mu gihe iPhone 16 Plus izatangira igurishwa ku madorari $999.
Iphone 16 Pro
iPhone 16 Pro biteganyijwe ko nayo izashyirwa hanze mu gihe cya vuba. Ni telephone izaba iri ku rwego rwo hejuru ndetse inafite uburyo bwinshi bwo gukoresha ubwenge bw’ikoranabuhanga kurusha iPhone 16.
Bimwe mu bizaranga iyi telefoni harimo kuzaba ifite ikirahure kinini kuko yaguwe ho uburebure bwa 0.2 ugeraranije na telefoni zari zisanzwe ikazafasha abayikoresha kujya babona ibigaragara ku birahure byabo mu buryo bwagutse ndetse kikazaba cyoroheye abagikoresha kureba neza.
Iyi telefoni ya iPhone 16 Plus izaba ifite unmwihariko wo kugira batiri irambya umuriro kurusha izindi telefoni zabanje kandi nayo izaba iri mu mabara atandukanye.
Iyi telefoni kandi izaba ifite ubushobozi bwo gufata amashusho agezweho ari ku kigero cya 4k ku muvuduko wa frams 120 ku isegonda. Izaba inafite ubushobozi bwo kugabanya urusaku rw’amajwi aturuka hanze igafata amajwi ayunguruye.
Ku kijyanye n’igiciro iyi telefoni izaba igurwa amadorari y’Amerika $999 naho iPhone 16 Pro Max ikazaba igura amadorari y’Amerika $1,199.
AirPods 4
Si telefoni gusa kuko uru ruganda rwerekanye udukoresho tw’imiziki dushya tuzwi nka AirPods.
AirPods nshya nazo zongerewe ubushobozi bwo gufasha mu kumva gusa ikoranabuhanga ryazo riracyari mu cyiciro cyo kwemezwa n’inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge.
Izi AirPods z’icyiciro cya 4 zifite umwihariko wo kuba zizaba zikoze neza ku buryo zifata mu matwi y’abakiriya babo mu buryo bworoshye. Ikindi ni uko zikoranye ubuhanga buhanitse mu gukina no guhagarika indirimbo, guhamagara no gukupa uguhamagaye n’ibindi.
Izi AirPods 4 zizaba ziri mu bwoko bubiri butandukanye aho izaba ifite ubushobozi bwo kugabanya urusaku ruva hanze izaba igura amadorari y’Amerika $179 naho AirPods 4 yonyine izaba igura $129.
Apple Watch 10
Si AirPods gusa kuko hanagaragajwe isaha nshya ya Apple Watch izaba ifite umwihariko wuko ariyo saha ya mbere ikozwe n’uru ruganda izaba ifite ikirahure kinini kurusha izindi saha zakozwe mbere. Ikirahuri cyayo kizaba gikubye 30% y’icyisaha zabanje ndetse izaba ifite umubyimba kurusha izindi saha zabayeho mbere.
Si ibyo gusa kandi kuko iyi saha izaba ifite chargeur ifite ubushobozi bwo kwinjiza umuriro ungana na 80% mu gihe cy’iminota 30.
Iyi saha ya Apple iri ku kigero cy’10 izaba igura amadorari $399.
Uruganda rwa Apple ruvuga ko iPhone 16 na iPhone 16 Pro, AirPods4 ndetse na Apple Watch 10 zizatangira kuboneka ku isoko ku wa 20 Nzeri 2024.
Muri 2020 nibwo Apple yashyize hanze iPhone 12 yari ifite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rya 5G ndetse kuva icyo gihe uru ruganda rugenda ruhindura ikoranabuhanga mu bikoresho byarwo ku buryo rugeze ku bikoresho byavuzwe ruguru.