Kuri uyu wa mbere, tariki ya 22, Nzeri 2024, Ibiro bya gisirikare cya Leta zunze ubumwe z’America, Pentagon byavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereje izindi ngabo mu burasirazuba bwo hagati mu gihe hakomeje ubukana bukabije bw’urugomo hagati ya Isiraheli n’ingabo za Hezbollah muri Libani.
Ibi bikomeje gutera impungenge z’ibyago bishobora kugwira aka karere mu gihe intambara ikomeje hagati ya Israel na Hezbollah.
Umuvugizi wa Pentagon, Maj. Gen. Pat Ryder, ntiyatanze amakuru ku mubare w’ingabo zoherejwe cyangwa ibyo zizakora.
Leta zunze ubumwe z’America zari zisanzwe zifite abasirikare ibihumbi 40 muri kariya karere ko mu burasirazuba bwo hagati.
Izi ngabo shya zoherejwe nyuma y’ibisasu bikomeye byatewe n’ingabo za Israel kuri Hezbollah mu gihugu cya Libani, byishe abantu benshi, kandi Israel ikaba itegekanya gukomeza ibyo bikorwa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Isiraheli yaburiye Abanyamerika kuva muri Libani kubera ko ibyago by’intambara muri ako karere birimo kwiyongera.
Ku wa gatandatu, ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika yasabye abaturage ba Amerika kuva muri Libani mu gihe amahirwe y’ingendo z’ubucuruzi akiriho, kubera ibyo iyi ambasade yabonaga by’ihangana ryari rikomeje hagati ya Hezbollah na Israel ndetse n’amasasu aheruka muri Libani hose, harimo no mu murwa mukuru Beirut.













