Donald Trump yatangaje Senateri, J.D. Vance, wahoze amunenga ndetse akamwita Hitler wa Amerika nk’umukandida umwungirije mu matora azaba mu Ugushyingo 2024.
Iki cyemezo cyemejwe n’abadepite ba Republican National Convention (RNC) i Milwaukee, Wisconsin ku wa 15 Nyakanga 2024.

Vance, w’imyaka 39 yize muri kaminuza Yale akaba ari n’umushoramari mu by’ubucuruzi, yabonye izina rikomeye binyuze mu gitabo yanditse cyitwa Hillbilly Elegy kigaruka ku buzima bwe bwo mu muryango ukennye. Trump yashimye iki gitabo avuga ko gishimira abakozi ba Amerika bafite umurava, kandi yizeye ko Vance azaharanira itegeko nshinga no gushyigikira abasirikare.
Guhitamo Vance byabaye nyuma y’aho Trump ageragejwe kwicwa ubwo yarari kwiyamamaza muri Pennsylvania, Vance yavuze ko byatewe n’ubushotoranyi bw’ishyaka ryaba Democrate, avuga ko aribyo byatumye habaho kugerageza kwivugana Trump.
Mu magambo ye ya mbere nk’umukandida wungirije perezida, Vance yikomye Perezida Joe Biden, amwita Perezida utari gukora ndetse ashinja aba Democrate kubeshya ku buzima bwa Biden. Yagaragaje ubushake bwe bwo gushyira Amerika ku isonga, igitekerezo cyakomeje gushimangirwa n’abashyigikiye Trump mu nama yateraniye i RNC.
Vance, watsindiye umwanya muri Sena mu 2022 ashyigikiwe na Trump, yakunze kugaruka ku bibazo bitandukanye, birimo gushidikanya ku nkunga ya Amerika kuri Ukraine no gutanga amategeko akomeye ku mashuri makuru ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Trump na Vance biteguye guhangana n’abakandida b’aba-Democrate aribo Perezida Joe Biden na Visi Perezida Kamala Harris, mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.
