Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2024, Miliyoni z’abanyamerika baramukiye mu gikorwa cy’amatora yo guhitamo perezida wa 48 uzayobora iki gihugu mu myaka ine iri imbere.
Ibyavuye mu matora yo muri iki gihugu byari bisanzwe bimenyerewe ko bitangazwa mu masaha make amatora arangiye, ariko bitewe n’ ihangana rikomeye ryagaragaye muri uyu mwaka hagati y’umukandida Visi Perezida Kamala Harris uhagarariye ishyaka ry’Aba-Demokarate ndetse na Donald Trump wigeze kuba Perezida w’iki gihugu uhagarariye ishyaka ry’Aba – Repubulike, ibyavuye mu matora bishobora gutinda bigasaba Abanyamerika gutegereza igihe gitandukanye nuko byari bisanzwe bigenda.
Amakuru avuga ko muri leta zimwe na zimwe bari basanzwe batangarizwa uwatsinze amatora mu ijoro amatora yabayemo cyangwa mu gitondo bukeye bwaho ariko kuri iyi nshuro barasabwa gutegereza igihe kinini kugira ngo bamenye uwatsinze amatora.
Impamvu ishobora guteza uko gutinda ngo ni uko muri uyu mwaka bishoboka cyane ko ababarura amajwi bashobora gusabwa kongera gusubiramo kubara amajwi mu gihe habonetse itandukaniro rito mu majwi yabaruwe. Ibyo ngo bizitabwaho cyane muri Leta zigira ijambo rikomeye muri aya majwi harimo nk’iya Pennsylvania n’izindi.
Ikindi kibazo gishobora guteza gutinda gutangaza amajwi, harimo ibibazo bishingiye ku manza zitaburanishirijwe igihe kuko hari imfungwa zitemerewe gutora bitewe nuko zitabashije kwiyandikisha kuri lisiti y’abazatora kubera bari bahugiye mu bikorwa byo kuburana.
Sibyo gusa kuko hari n’izindi mpamvu zirimo ibibazo by’umutekano muke bishobora kuvuka kuri site zitora zitandukanye.
Gusa nubwo bimeze bityo hari zimwe muri leta nkiya Michigan zagerageje gukora ibishoboka byose ngo zihutishe ibarura ry’amajwi kuko, amajwi menshi atazanyuzwa mu iposita nkuko byagenze mu gihe cya COVID 19 ahubwo abazatora bizabasaba gutora ku ikoranabuhanga .
Biteganijwe ko hirya no hino mu gihugu, amatora y’abatoye mbere azasozwa saa 18h00 EST (23:00 GMT) ku mugoroba wo ku wa kabiri naho amatora y’abazaba batinze gutora azasozwa saa 01:00 EST (06:00 GMT) mu gitondo cyo ku uyu wa gatatu.
Ese mu myaka yashize ibyavuye mu matora byatangajwe mu gihe kingana gite?
Mu 2020, Amatora yabaye kuwa kabiri itariki ya 3 Ugushyingo ariko imiyoboro ya Televisiyo yo muri Amerika ntiyigeze itangaza ko Joe Biden yatsinze amatora kugeza kuwa gatandatu w’icyo cyumweru nyuma yuko ibisubizo muri Pennsylvania bimaze kujya ahagaragara.
Mu mwaka wa 2016, ubwo Trump yatsindaga amatora yo kuba perezida wa Amerika , ibyavuye mu matora byatangajwe ko yatsinze mbere gato ya 03:00 EST (08:00 GMT) bukeye bwaho.
Mu mwaka wa 2012, ubwo Barack Obama yatsindiraga manda ya kabiri yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , intsinzi ye yatangajwe mbere ho gato ya saa sita z’ijoro ku munsi amatora yabereyeho.
Naho mu mwaka wa 2000, mu matora yahuje abakandida George W Bush na Al Gore yabayemo agashya kuko amatora yabaye kuwa 7 Ugushyingo maze ibyavuye mu matora bitangazwa kuwa 12 Ukuboza muri uwo mwaka, bitewe nuko muri Florida ibarura ry’amajwi ryatinze.
Biteganijwe ko leta zizagena uwatsinze amatora muri uyu mwaka, ari zirindwi zirimo iya Arizona, Georgia, Michigan, Nevada, North Carolina, Pennsylvania na Wisconsin.
Naho uwatsinze amatora we azarahirira kuyobora iki gihugu kuwa mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025.













