OIP-1.jpg

Amavubi yatangiye anganya na Libya mu gushaka itike ya AFCON2025

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Libya mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’ Afurika cya 2025.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 04 Nzeri 2024 ibera kuri sitade yitiriwe tariki 11 Kamena mu murwa mukuru i Tripoli.

Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko ni wo wa mbere ufungura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025 ndetse Kandi wa komezwaga ni uko ikipe y’igihugu ya Libya isanzwe igora cyane Amavubi.

Mu gice cya mbere, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye neza mu minota 10 ya mbere nubwo na Libya yahise yinjira mu mukino ndetse inatsinda igitego ku munota wa 16, kuko uwitwa Subhi Al Dhawi wari watangiye kuzonga ba myugariro b’Amavubi yacenze abarimo Muhire Kevin na Djihad maze ahererekanya neza na Al Qulaib maze yisanga mu rubuga rw’amahina wenyine atsinda igitego.

Libyo yakomeje kwatsa igitutu gusa Amavubi agerageza kwihagararaho ndetse nayo akagerageza kwataka maze igice cya mbere kirangira Libya ikiyoboye.

Mu gice cya kabiri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasubiye mu kibuga yataka cyane nk’uko yari yasoje igice cya mbere maze maze ku munota wa 47, Kapiteni Bizimana Djihad atanga Umupira mwiza wari uvuye muri hafi ya koruneli ashaka abataka izamu, maze Nshuti Innocent wari wazonze ba myugariro ba Libya asiga ba myugariro atsinda igitego akoresheje agatuza bituma amakipe yombi anganya 1-1.

Nshuti Innocent niwe watsinze igitego cyo kwishyura

Amakipe yombi yakomeje kotsanya igitutu ndetse hakorwa impinduka mu kibuga by’ umwihariko ku ruhande rw’Amavubi, Mvugisha Bonheur Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Didier basimbura abarimo Nshuti Innocent, Rubanguka Stiven ndetse na Mugisha Gilbert.

 Nyuma y’uko Amavubi anganyije harakurikira iki?

Biteganyijwe iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ igera mu Rwanda mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatanu nta gindutse.

Iyi kipe kandi igiye kwitegura umukino uzakurikira w’umunsi wa Kabiri izacakiranamo n’ikipe y’igihugu ya Nigeria izwi nka Super Eagles kuwa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024.

Ni umukino uzabera kuri sitade Amahoro, akaba ari nawo mukino wa mbere iyi kipe izaba ikinnye nyuma y’ivugururwa ry’iyi sitade.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda rya Kane mu gushaka itike iri kumwe n’amakipe atatu ariyo Benin, Nigeria ndetse na Libya.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads