OIP-1.jpg

Amategura, kimwe mu bituma Muhanga nk’umujyi w’unganira Kigali udasa neza

Mu myaka yashize nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwasabye abatuye mu mujyi wa Muhanga bagisakaje amategura kuyasimbuza amabati mu rwego rwo kurimbisha uyu mujyi uri mu yunganira Kigali.

Nubwo bimeze bityo, iyo utembereye muri uyu mujyi, usanga hakiri amazu menshi agisakaje amategura nyamara barasabwe kuyakuraho kugira ngo uyu mujyi use neza.

Bamwe mu batuye muri uyu mujyi bavuga ko ubushobozi bucye bw’abaturage bafite izi nyubako biri mu bituma badasimbuza amategura amabati.

Maniragaba Tharcisse ni umwe muri abo baturage ufite inzu zisakajwe amategura, avuga ko atanyuzwe nabyo kuko nawe ari mu batuma umujyi wa Muhanga udasa neza gusa akagaragaza ko ubushobozi bucye aribwo bwateye gutinda kuyakuraho.

Yazige ati: “Tuzi igihe babidusabiye ariko amikoro yabaye ikibazo.”

Icyakora akomeza avuga ko ubu yatangiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abone inzu ze zisakajwe amabati.

Ati: “Turi kubishyiramo imbaraga kugira ngo dusakaze amabati, kandi turabizi ko ariwo mujyo umujyi wacu urimo.”

Uwamahoro Irene nawe uvuga ko atarabona ubushobozi bwo kugura amabati ngo ayasimbuze amategura icyakora ko nawe amubangamiye.

Ati: “Nanjye mbona ko bidasa neza kuba inzu iriho amategura cyane ko anatuma inzu ikonja mbese ukumva rimwe na rimwe birabangamye.”

Icyakora nubwo hari abagaragaza ko ubushobozi bucye buri mu bibadindiza guca amategura, hari abandi bavuga ko kubona ibyangombwa byo kuvugurura inzu iriho amategura ngo asimbuzwe amabati nabyo bitwara igihe.

Muhawenima Hyancithe asobanura ko yagowe no kubona ibyangombwa bimwemerera gukura amategura ari ku nzu ye akayasimbuza amabati, bityo agasaba ko byakoroshywa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko ikibazo atari uko hakiri inzu zisakajwe amategura kuko nta tegeko ryigeze rishyirwaho risaba abantu kuyakuraho, ahubwo ko inzu yose itajyanye n’igishushanyo mbonera ikwiye kuvugururwa hatitawe ku isakaro ifite.

Agaruka kuri ibi Visi Meya Mugabo Gilbert ushinzwe imibereho myiza yagize ati “Inzu itajyanye n’igihe ntabwo tuyirebera ku isakaro kuko hari amazu asakajwe amategura kandi atagize icyo atwaye bitewe naho ari ndetse n’igihe yubakiwe. Ikibazo ni igihe inyubako imaze n’ibikoresho biyigize iyo ibyo bitajyanye n’igishushanyo mbonera dushishikariza ba nyirayo kuyivanaho”.

Visi Meya Mugabo kandi akomeza avuga ko abadafite ubushobozi bashishikarizwa kwihuza n’ababufite bakabunganira.

Ati “Kuri ubu hari igihe usanga igishushanyo mbonera giteganya inzu igeretse kandi nta bushobozi ufite muri ako kanya, dufite abantu baza ukaba umunyamugabane kuko ufite ikibanza cyawe bakubaka inzu mukajya musangira inyungu”.

Visi Meya Mugabo Gilbert ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga

Ikindi kandi Visi Meya avuga ko kuvugurura umujyi bidakorerwa rimwe kuko bishobora kubangamira ubuzima busanzwe bw’abaturage ariyo mpamvu akarere ka Muhanga kari muri gahunda yo kuvugurura amazu atubatse neza mu byiciro.

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi biri kubakwa muri uyu mujyi birimo amagorofa ari kuzamurwa ubutitsa, umuhanda Lumina-Sinyora- Eteka, isoko rya Nyabisindu, ubusitani buzaba burimo amaduka n’aho kunywera ikawa buherereye kuri Route Kibuye ugana kuri Hoteli Splendid n’ibindi.

Biteganyijwe ko imirimo y’iyi mishinga yose iri gukorerwa muri aka karere izarangira mu mwaka 2026-2027.

Imibare y’ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko 26% by’ingo 3.312.743 zisakaje amategura

Ibice by’icyaro ni byo byiganjemo isakaro ry’amategura ugereranyije no mu mijyi. Ibyavuye mu ibarura rusange bigaragaza ko mu Ntara y’Amajyepfo ari ho hari inzu nyinshi zisakaje amategura, zingana na 61% by’ingo zaho zose.

Uturere turindwi mu icyenda tugize iyi ntara dufite ingo ziri hagati ya 50% na 75% zisakaje amategura, agafite abasakaje amategura bake ni Kamonyi ifite ingo 37,6%.

Intara y’Iburengerazuba ni yo ikurikiraho n’abasakaje amategura bagera kuri 40,7%, Amajyaruguru ni 20,5%, Iburasirazuba ni 0,9% mu gihe Umujyi wa Kigali ari 0.4.%.

Iri barura kandi rigaragaza ko mu Rwanda hose ingo ziri ku kigero cya 74,1%, arizo zisakaje amabati , aho umubare munini wiganje mu mijyi kurusha mu byaro.

Umwanditsi: Umubyeyi Arlene

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads