ICK NEWS PODCAST

ICKNEWS TV

Amanota y’Abakoze Ibizamini bya Leta Bisoza Amashuri Abanza n’Icyiciro Rusange Yashyizwe Ahagaragara

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yashyize ahagaragara ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (O’Level).

Aya manota ashyizwe ahagaragara mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri ngo umwaka w’amashuri 2023/2024 utangire.

Mu mashuri abanza, abanyeshuri 203 086 bo mu bigo by’amashuri 3644 nibo bari byari biteganyijwe ko bagombaga gukora ibizamini.

Muri aba banyeshuri, 201 679 nibo bakoze ikizamini.

91.1% by’abakoze batsinze neza ikizamini, ndetse 55.29% byabo ni abakobwa.

Mu cyiciro rusange (O’level), abanyeshuri 131 602 bo mu bigo by’amashuri 1799 nibo byari biteganyijwe ko bagombaga gukora ibizamini.

Muri bo, 131 501 nibo bakoze ibizamini harimo abakobwa bangana na 55, 91%.

Muri aba banyeshuri, 86,97% batsinze neza ikizamini ndetse 54% byabo ni abakobwa.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’uburezi, Gaspard Twagirayezu, abanyeshuri bitwaye neza bazahabwa amafaranga y’ishuri y’umwaka umwe, banahabwe n’ibindi bihembo bitangwa n’Umwalimu Sacco. Muri ibyo bihembo harimo na Mudasobwa igendanwa hamwe n’ibikoresho by’ishuri.  

Kwizera Regis niwe wahembwe nk’umwana wahize abandi mu mashuri abanza

Umwana witwa Kwizera Regis wiga ku kigo cy’amashuri abanza cya EP Espoir de l’Avenir kiri mu Karere ka Bugesera ni we wahize abandi mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza akurikirwa na Cyubahiro Herve wo ku ishuri rya Crystal Fountain Academy ryo mu Karere ka Kamonyi.

Umutoniwase Kelie niwe wahembwe nk’umunyeshuri witwaye neza mu cyiciro rusange

Umwana witwa Umutoniwase Kelie wiga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Fawe Girls School kiri mu Karere ka Gasabo ni we wahize abandi mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, akurikirwa na Ihimbazwe Niyikora Kevine wo muri Lycee Notre-Dame de Citeaux kiri mu Karere ka Nyarugenge.

Nk’uko byatangajwe n’ Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’Ashuri Mbarushimana Nelson, inota fatizo ku bazemererwa kujya kwiga mu bigo bicumbikira abanyeshuri (Boarding schools) ku basoje amashuri abanza ni 16% ku bakobwa na 14% ku bahungu.

Mu cyiciro rusange ho, inota fatizo ni 23 kubakobwa na 21 kubahungu.

Visits:856

ANNOUN CEMENT