Mu kiganiro cyahuje Intara y’Amajyepfo n’abanyamakuru, ku wa gatanu ushize, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko hari abantu 60 bafatiwe mu Mirenge ya Ngamba na Nyarubaka yo mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza abaturage kwigomeka kuri gahunda za Leta.
Ibi byabaye ku wa 20 Ugushyingo 2025, aho abafashwe bagaragaye mu muhanda bagendana megaphone zirimo ubutumwa bushishikariza abaturage guhunga ngo babibwirijwe na “Minisiteri y’Ijuru”.

Mu mvugo zabo, bumvikanaga birengangiza gahunda za Leta zirimo kwivuza, kwandikisha abana, kugira ubwisungane mu kwivuza, kugira indangamuntu no kwemerera abana kwiga kuko ngo ntacyo bimaze.
Ku ikubitiro, abagera kuri 27 bahise bafatwa n’inzego z’umutekano, naho abandi 33 bafatwa tariki ya 23 Ugushyingo, barimo umunani bari bayoboye iryo tsinda.

CIP Kamanzi yasobanuye ko ibyo bikorwa bitagomba gufatwa nk’ibijyanye n’imyemerere, ahubwo ari imyumvire igamije gushishikariza abaturage kutubahiriza gahunda zashyiriweho kubateza imbere.
Ati “Si imyemerere, ni imyumvire igamije kwigomeka. Iyo umuntu yigisha abaturage kutitabira gahunda zabashyiriweho, haba harimo gushaka kubasubiza inyuma.”

Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bitabangamira Leta gusa, ahubwo binashyira abaturage mu kangaratete.
Ati: “Abameze batya usanga binjira mu baturage babashukisha amagambo atajyanye n’ukuri. Ibyo tubifata nk’ibikorwa bishobora guteza umutekano muke.”
Sibyo gusa kuko CIP Kamanzi yaboneyeho gusaba abaturage kugira uruhare mu gukumira ibikorwa nk’ibi, by’umwihariko gutanga amakuru hakiri kare, ndetse anaburira abishora mu bikorwa nk’ibi cyane ko bihanirwa n’amategeko.
Ati: “Turakangurira abaturage kudaceceka ibyo babona bitajyanye n’umutekano wabo. Iyo bahaye amakuru inzego z’umutekano, bituma dushobora gukumira ibishobora kubangamira ituze n’iterambere ryabo.”

Kuri ubu abafashwe bose bamaze gushyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Ingingo ya 33 y’itegeko n° 029/2023 ryo ku wa 14/06/2023 rigenga iyandikwa ry’abaturage muri sisitemu y’indangamuntu koranabuhanga ivuga ko uwanze kugaragaza umwirondoro we ntampamvu, aba akoze icyaha, iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa gutanga ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi itari munsi ya 500,000 Frw ariko itarenze 1,000,000 Frw.
Iyo iki cyaha gikozwe n’umuntu utari ku giti cye, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi itari munsi ya 2,000,000 Frw ariko itarenze 3,000,000 Frw.
Naho ingingo ya 205 y’Itegeko nº68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ushishikariza abandi kwigomeka kubyo amategeko ateganya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu 5 ariko kitarenze imyaka irindwi 7. Naho ibihano bivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo, bikubwa kabiri iyo ibi byagize ingaruka mbi.













