OIP-1.jpg

Amajyepfo: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze basabwe kurwanya akarengane

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo Nshimiyimana Vedaste yasabye abayobozi bashya bo mu nzego z’ibanze gukoresha inshingano zabo barwanya akarengane, kandi bagashyira imbere inyungu z’umuturage.

Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga amahugurwa yari amaze iminsi ibiri abera mu Karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye.

Ni amahugurwa y’abayobozi bashya bo mu nzego z’ibanze baturutse mu turere dutanu mu munani tugize Intara y’Amagepfo ari two Muhanga, Gisagara, Ruhango, Nyanza na Nyaruguru.

Aya mahugurwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali(RALGA) n’abafatanyabikorwa bayo barimo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), hagamijwe gufasha abakozi bashya kumva neza imikorere y’inzego z’ibanze ndetse no kubafasha kwinjira mu nshingano neza.

Hategekimana Emmanuel, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa avuga ko agiye kubafasha kurushaho kunoza inshingano zabo nshya.

Yagize ati: “Aya mahugurwa agiye kudufasha kurushaho kunoza inshingano zacu kuko twungukiyemo byinshi, twahawe ubumenyi ndetse n’amasomo adufasha kureberera neza abo dufite mu nshingano”.

Umuhire Alice waturutse mu Karere ka Nyaruguru avuga ko amahugurwa yayigiyemo gusobanukirwa neza akamaro ko gukorera hamwe.

Ati: “Yamfashije cyane gusobanukirwa neza ibyiza byo gukorera hamwe no gufatanya n’abo nyobora, kugira ngo dutahirize umugozi umwe, twiyubakire igihugu”.

Yongeyeho ko yishimiye kuba baratekerejweho kugira ngo bongererwe ubumenyi bubafasha kurushaho kunoza inshingano zabo.

Umuvugizi wa police y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko ari inshingano zabo gutanga amakuru ku gihe ndetse no gukumira icyaha kitaraba nk’uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.

Yagize ati: “Ni inshingano zanyu kurinda umutekano w’abo muyoboye, mutanga amakuru ku gihe, munakumira icyaha kitaraba nk’uruhare rwanyu mu kubungabunga umutekano wabo muyoboye.”

Yabibukije kandi ko badakwiye kuba bakwitwaza umwanya bafite ngo bagire uwo bahohotera cyangwa bavutsa uburenganzira.

Ukize Theoneste ushinzwe kubakira ubushobozi inzego z’ibanze muri RALGA, yavuze ko aya mahugurwa agamije kwinjiza neza mu nshingano no guha amakuru nkenerwa abayobozi bashya mu nzego z’ibanze mu buryo bwo kugira ngo banoze inshingano zabo neza cyane ko inzego z’ibanze ari umusingi wa kubaka igihugu.

Aya mahugurwa biteganyijwe ko azagera mu gihugu hose, akazahugura abagera kuri 891. Ni mugihe abasoje amahugurwa yatangirwaga kuri iyi site ya Muhanga bo bangana na 86.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads