OIP-1.jpg

Amajyaruguru: Ba mutima w’urugo barasabwa umusanzu mu guhangana n’igwingira mu bana

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, arasaba ababyeyi kongera kwita ku nshingano zo kwita ku bana kuko ikibazo cy’ingwingira mu bana kigaragaraza guteshuka kw’ababyeyi.

Guverineri Mugabowagahunde avuga ko kuba muri iyi ntara haboneka umusaruro uhagije w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ariko nyamara hakaba hakigaragara umubare munini w’abana bafite imirire mibi n’igwingira, ari ikimenyetso cyo guteshuka ku nshingano zo kwita ku bana.

Kuri iyi nshuro umukoro yawuhaye ahanini Inama y’igihugu y’abagore ‘CNF’.

Mugabowagahunde ati “Dufite ubworozi buteye imbere ndetse na gahunda ya girinka imaze kugera kuri benshi, ubuhinzi n’ibindi byadufasha kurandura iki kibazo. Ni ikibazo nk’intara twifuza gufatanya na CNF, kuko imyaka 7 irangiye, twari twihaye kugera ku gipimo kiri munsi ya 19% y’abana bagwingiye ariko irangira turi kuri 23.3%. Twifuza rero ko muri iyi myaka 5 itangiye nk’icyerekezo cy’igihugu, twazaba turi munsi ya 15%. Hari uturere tutihuta ariho turi gusaba ba mutima w’urugo gushyira imbaraga.”

Ba mutima w’urugo bahamya ko umukoro bahawe n’ubuyobozi bagiye kuwushyira mu bikorwa, ku buryo ngo mu gihe cya vuba impinduka ziratangira kugaragara.

Nyiransanzamahoro Rachel uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Ntara   y’Amajyaruguru   ati “Si uko tudafite ibiribwa ahubwo ni imyumvire ku mitegurire y’indyo y’uzuye. Mu mezi 3 haraba hari impinduka zigaragara nk’uko twabihigiye.”

Imibare itangwa n’intara y’amajyaruguru igaragaza Akarere ka Burera nk’agafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira bakiri hejuru, ni mu gihe akarere gahiga utundi muri iyi ntara mu kurwanya iki kibazo ari Gicumbi igeze kuri 19.2 %.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads