SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Ahazaza Independent School: Barishimira umusaruro wabo mu bizamini bya Cambridge

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024, abagize umuryango mugari w’Ishuri ryigenga bagaragaje kwishimira umusaruro bagize mu bizamini mpuzamahanga bya Cambridge.

Ibi byagaragarijwe mu birori byahuje ababyeyi, abanyeshuri, abarimu, abakozi n’abashinze iri shuri, bikaba byaragaragazaga ishema n’ibyishimo byinshi.

Umuyobozi w’Ishuri Ahazaza avuga ko batewe ishema n’umusaruro bagize mu bizamini bya Cambridge

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri Ahazaza Independent School, Bwana Flavien Muhire, yagarutse ku byishimo n’ishema batewe n’umusaruro w’abanyeshuri ba Ahazaza mu bizamini bya Cambridge.

Bwana Muhire yashimiye abanyeshuri ku buhanga n’ubushobozi bwabo butangaje ndetse n’amanota meza cyane bagize mu cyongereza, imibare, na siyansi.

Kimwe mu byiza by’ingenzi byagarutsweho na Bwana Muhire ni ugutsinda ku rwego rwa mbere rw’ikizamini cy’icyongereza, ikizamini gisanzwe gikorwa n’abavuga icyongereza nk’ururimi kavukire.

Muhire yashimangiye ko iyi ntsinzi bayikesha Raina Luff, washinze iri shuri, akaba ari we watumye Ahazaza Independent School iba ishuri ryonyine mu Rwanda ribasha gutanga iki kizamini.

Cambridge International Education ishyiraho ibipimo bihanitse ku batsinze, bisaba ko abanyeshuri baba bafite nibura amanota 33/50 mu Cyongereza, 31/50 mu Mibare, na 31/50 muri Siyansi. Ishuri rya Ahazaza Independent School ryishimira cyane ko ryarenze ibyo bipimo, kikaba ikintu cyiza cyerekana ubushobozi bw’abanyeshuri babo.

Ku butumwa yatanze hifashishijwe iyakure, Madamu Raina Luff, washinze Ahazaza Independent School, yagaragaje ishimwe rye e ku bayobozi b’ishuri, abarimu, abanyeshuri, ndetse by’umwihariko ababyeyi baharerera badahwema kuba hari y’iri shuri.

Yagize ati, “Intsinzi y’iri shuri ni umusaruro w’ubufatanye n’umuhate wa buri wese, kuko ibi byose ntibyari gushobokaga hatabayeho ubufatanye.”

Madamu Raina akomeza asaba ababyeyi kubuza abana babo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, cyane cyane telefoni ngendanwa ku bana bakiri bato kugira ngo batazaba imbata z’ibyo bikoresho.

Mu gushimangira ibi, yatanze urugero rw’amategeko yo mu bihugu by’Uburayi nk’Ubufaransa n’Ububiligi aho ayo mategeko abuza abana bato gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga kubera ingaruka mbi bigira ku mikurire y’ubwonko.

Dr. Dusingize Marie Paul, umuyobozi w’urugaga rw’ababyeyi n’abarimu, yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutuma umunsi utegurwa neza. By’umwihariko yashimiye abayobozi b’ishuri, abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi ku bw’umuhate n’akazi gakomeye bakora ngo Ishuri rikomeze kwitwara neza.

Mu izina ry’Umuryango Utegamiye kuri Leta ‘Ahazaza’ Bwana Jean Baptiste Hategekimana yashimiye ubuyobozi bw’ishuri n’abarimu bahigisa kubw’umuhate n’imbaraga badahwema kugaragaza kugira ngo ishuri rikomeze gukura.

Bwana Hategekimana yaboneyeho guhishura ko bafite gahunda yo kubaka inyubako zigezweho z’ishuri ryisumbuye, bikazatuma bakomeza gutanga uburezi mpuzamahanga mu byiciro binyuranye.

Daniel Habyarimana, Umuyobozi w’Uburezi mu karere ka Muhanga, yashimiye imikorere y’ishuri rya Ahazaza, agaragaza ko ishema ryo kugira Ahazaza mu karere ka Muhanga kuko ngo imyigire n’imyigishirize yaryo igaragaza intambwe ikomeye ugereranyije n’andi mashuri hafi 200 yo muri Muhanga.

Yashimangiye akamaro ko gukomeza ubufatanye hagati y’ababyeyi, abarimu, n’ubuyobozi bw’ishuri mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Mu gusoza ijambo rye, Habyarimana yasabye amashuri yigenga, arimo na ‘Ahazaza Independent School’ gukorana n’ubuyobozi bw’igihugu mu bikorwa by’uburezi nka gahunda yo gucunga amakuru y’abanyeshuri (Student Data Management System, SDMS). Yashimangiye ko hakenewe gukuraho icyuho kiri hagati y’amashuri yigenga n’amashuri ya Leta, hagamijwe gushyiraho uburezi buhuye kandi butajegajega.

Ababyeyi bari baje ari benshi
Abanyeshuri bagaragaje impano zinyuranye