Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo m’umutwe zirasaba abantu bose kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze cyane cyane abagabo kuko ubushakashatsi bugaragaza ko imibare y’abagabo irihe juru ugereranyije n’abagore.
Ibi bishingirwa ku mibare yashyizwe ahagaragara n’Ibitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe bya Ndera muri 2023 igaragaza ko umubare w’abagabo bagana serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe wazamutse.
Nk’uko bigarukwaho na Dr. Yubahwe Janvier, impuguke mu buzima bwo mu mutwe avuga ko ababagana baba bafite indwara zitandukanye gusa ko iziganje ari agahinda n’umuhangayiko bikakabije.
Ati “Benshi mu barwayi tuvura baza iwacu, baba bafite agahinda gakabije, guhangayika, na neurosis.”

Dr. Yubahwe akomeza asobanura ko kuba abagabo aribo bagaragarwaho n’indwara zo mu mutwe muri iyi minsi bishingiye ku mpamvu zinyuranye.
Ati “Umuco wacu ushyira inshingano nyinshi ku bagabo. Rero wakongeraho ko ubuzima buri kugorana muri iyi minsi bikabyongera.”
Kuba kandi ubukangurambaga bukangurira abantu kwisuzumisha bwumvwa neza, biri mu bituma abarwayi biyongera kuko baba bashaka kumenya uko ubuzima bwo mu mutwe bwabo buhagaze.
Ibi kandi binahamywa na bamwe mu baturage bavuga ko abafite uburwayi bwo mu mutwe batagifatwa nabi nk’uko byahoze.
Kamanzi Theoneste agira ati “Turimo kubona impinduka nziza mu buryo abantu bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bafatwa. Ntibakivangurwa cyangwa ngo bahohoterwe ahubwo bitabwaho bagahabwa ubuvuzi. Uyu munsi iyo hagaragaye abafite ibyo bibazo bajyanwa kwa muganga n’ubuyobozi cyangwa abaturage ubwabo.”
Imibare y’umwaka wa 2022-2023 igaragaza ko ibitaro bya Ndera byakiriye abarwayi ibihumbi 95 773, ndetse ko muri bo, abarwayi ibihumbi 5,646 bahawe kwitabwaho bari ku bitaro.
Iyi mibare kandi igaragaza ko 42.4% ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20-39 y’amavuko, 36,6% ari bantu bari hejuru y’imyaka 40 naho 21% ari abana bari hagati y’imyaka 0-19.













