OIP-1.jpg

Afurika y’Epfo yatsinze Amavubi, ibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo (Bafana Bafana) yatsinze Amavubi y’u Rwanda ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wo mu itsinda C mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, biyihesha kuyobora itsinda no kubona itike yo kwitabira iryo rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Uyu mukino wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, kuri Stade ya Mbombela iherereye muri Afurika y’Epfo, wari uwo ku munsi wa 10 ari na wo usoza imikino yo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Abakinnyi ba Afurika y’Epfo bari bamaze iminsi batanga ubutumwa bugaragaza icyizere cyinshi cyo gutsinda uyu mukino, ndetse binjirana icyizere n’imbaraga nyinshi. Ku ruhande rw’u Rwanda, n’ubwo na rwo rwari rufite intego yo gushaka amanota atatu, byarangiye rutashye rutsinzwe.

Afurika y’Epfo yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 5 w’umukino, ubwo Thalente Mbatha yatsindaga igitego cya mbere. Nyuma y’iminota 21 gusa, ku munota wa 26, Oswin Appollis yongeye gushyiramo igitego cya kabiri, ibintu byatumye igice cya mbere kirangira u Rwanda ruri inyuma n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagarutse mu kibuga yahinduye imikinire, buri ruhande rushaka kuyobora umukino. Gusa amahirwe yaje kongera kugaragara ku ruhande rw’Afurika y’Epfo, ubwo ku munota wa 72 Evidence Makgopa yatsindaga igitego cya gatatu, cyashyize akadomo ku ntsinzi y’iyo kipe.

Iyi ntsinzi yatumye Afurika y’Epfo irangiza imikino yo mu itsinda C ari iya mbere n’amanota 18, ihita inabona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026. Iyi ni inshuro ya kane Bafana Bafana izitabira iri rushanwa, nyuma y’iryo yakiriye mu 2010.

Muri iri tsinda kandi, Nigeria yanyagiye Benin ibitego 4-0 harimo ibitego bitatu bya Victor Osimhen, ariko ntibyari bihagije kugira ngo ihite ibona ikike ako kanya, ariko byayifashije ku zakina imikino ya kamarampaka.

Itsinda C ryasojwe Afurika y’Epfo ari iya mbere n’amanota 18, ikurikirwa na Nigeria n’amanota 17 inganya na Benin iri ku mwanya wa gatatu, Lesotho yasoje iri ku mwanya wa kane n’amanota 12, mu gihe u Rwanda rwisanze ku mwanya wa gatanu n’amanota 11 hanyuma Zimbambwe yafunze itsinda n’amanota 5 gusa.

Umwanditsi: Ibyimana Cofi

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads