Afurika ikeneye abasirikare bazi ikoranabuhanga kandi b’intangarugero mu myitwarire-Minisitiri Marizamunda

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko gukemura ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera muri Afurika bisaba abasirikare bashya bafite ubumenyi mu bya gisirikare, bazi ikoranabuhanga, bafite indangagaciro z’ukuri, kandi bashobora gutekereza no gufata ibyemezo byihuse mu buryo bw’ubushishozi.

Marizamunda yavuze aya magambo ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika, yabereye i Kigali ku itariki ya 10 Ugushyingo. Iyi nama y’iminsi itatu yahuje abayobozi n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu 24 byo ku mugabane wa Afurika.

Inama yahuje abayobozi n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu 24 byo ku mugabane wa Afurika

Yavuze ko Afurika ihanganye n’ibibazo bitandukanye birimo iterabwoba, ibitero by’ikoranabuhanga, abimukira, ibyaha byambukiranya imipaka, n’ibibazo by’umutekano bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, byose bisaba ubumenyi bwa gisirikare bujyanye n’igihe kandi bushyira imbere udushya.

Marizamunda yagize ati: “Ubushobozi bw’inzego zacu bwo kwirwanaho, guhanga udushya no gukorana ni bwo bugena imbaraga z’ubwirinzi bwacu nk’Abanyafurika.” Yongeraho ati: “Amashuri n’amahugurwa bya gisirikare by’umwuga bigomba kuba ishingiro ryo gutegura neza ejo hazaza muri iki kinyejana.”

Minisitiri yongeyeho ko iyi nama igamije guteza imbere ubumwe hagati y’amashuri ya gisirikare y’Abakomanda n’Abakozi bakuru muri Afurika, binyuze mu gusangira ubunararibonye no guhuza porogaramu z’amasomo hakurikijwe uburyo bwa Afurika yunze Ubumwe bwo kubungabunga umutekano.

Yakomeje asaba ati: “Reka uyu mwanya ushimangire icyerekezo dusangiye, Afurika yigenga mu kwirwanaho, yunze ubumwe mu ntego, kandi ikomeye mu bufatanye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yagaragaje ko iyi nama igamije kungurana ubumenyi mu bya gisirikare.

Ati: “Iyi nama ntigamije gusa guhuza ibigo byigisha iby’ingabo, ahubwo ni urubuga rwo guhurizaho ubuhanga n’ubwenge bwa gisirikare bwa Afurika. Ni aho ibitekerezo bihurizwa hamwe, imigenzo n’amahame ya gisirikare agatunganywa, ndetse n’ubufatanye bugashimangirwa mu rwego rwo kubaka imikoranire ihamye hagati y’ingabo za Afurika n’iz’uturere tugize umugabane, mu rwego rwo kubaka Afurika ifite umutekano, ishikamye kandi yishingiyeho.”

Yavuze ko u Rwanda ruzasubiza ubuyobozi bw’inama ku gihugu cya Tanzaniya, ashimangira gukomeza guhuza ibikorwa no gukorana mu guteza imbere intego y’iyi nama.

Yongeyeho ati: “Muri iyi myaka yose y’ubuyobozi bwacu, twashatse uburyo bwo gushimangira ubufatanye hagati y’inzego z’uburezi bwa gisirikare muri Afurika no guteza imbere guhuza amahugurwa n’imyigishirize.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya Gisirikare muri Tanzania, Maj Gen Stephen Mnkande, yashimangiye akamaro ko guhuza amahugurwa mu buryo bwa Afurika yunze Ubumwe mu rwego rw’Umuyoboro w’Umutekano n’Amahoro.

Ati: “Uburezi n’amahugurwa ni ingenzi mu gutegura neza ingabo zacu.” Yongeyeho ati: “Tugomba kwihutisha guhindura amahugurwa yacu agakoresha ikoranabuhanga kugira ngo ingabo z’Afurika zose zifate icyemezo kimwe mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.”

Mu minsi ibiri iri imbere, abitabiriye inama bitezweho kwemeza ibyemezo bihuriweho bigamije gushimangira ubushobozi bwo gukorana neza, guhuza amahame y’uburezi bwa gisirikare, no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bishya ku mugabane wose.