Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu ndetse n’ingimbi yatangiye yitwara neza mu gikombe cya Afurika (Afro-Basketball) cy’abatarengeje imyaka 18 kuko yatsinze amakipe y’igihugu ya Afurika y ‘Epfo.

Mu mukino ufungura irushanwa ku munsi w’ejo, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Afurika y’Epfo mu buryo bworoshye kuko igice cya mbere cyasojwe u Rwanda rufite amanota 47 kuri 17 ya Afurika y’Epfo.
Uyu mukino wakomeje korohera u Rwanda kuko mu gice cya kabiri iyi kipe y’u Rwanda yegukanye intsinzi ku manota 102 kuri 37.

Uwitwa Nibishaka Brigitte niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino kuko yatsinze amanota 25.
Nyuma y’uyu mukino wabaye tariki ya 2 Nzeri 2024, kuri uyu wa Kabiri imikino yakomeje ndetse ikipe y’igihugu cy’ u Rwanda mu ingimbi itsinda Afurika y’Epfo biyoroheye
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rufite amanota 50 kuri 29 mu gihe igice cya kabiri cyarangiye Afurika y’Epfo itsinze u Rwanda amanota 35 kuri 31.
Ibi byatumye umukino urangira u Rwanda rutsinze ku manota 81 kuri 64, aho Dylan Kayijuka w’u Rwanda yabaye umukinnyi mwiza kuko yatsinze amanota 25.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izasubira mu kibuga kuwa Kane, tariki ya 05 Nzeri 2024, aho izaba ikina na Tuniziya mu gihe Afurika y’Epfo ikazahura na Cameroon.
Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kiri kubera mu gihugu cya Afurika y’Epfo, cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Nzeri 2024.













