Ku wa kabiri, tariki ya 1 Ukwakira 2024, amato abiri yari atwaye abimukira yarohamye mu Nyanja itukura hafi y’inkombe za Djibouti, abantu 45 bahita bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 61 baburiwe irengero.
Ibi byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi (IOM) wavuze ko ubwo bwato bwahagurutse muri Yemeni butwaye abantu 310 mbere yo kurohama mu nyanja itukura.
Abashinzwe umutekano ku nkombe za Djibouti bavuze ko kugeza ubu, abantu 61 aribo bakiri kubura, kandi ko ibikorwa by’ishakisha bikomeje.
Bati “Ibikorwa byo gushakashaka birimo gukorwa guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tubifashijwemo na IOM.”
Bongeyeho ko kugeza ubu abamaze kurohorwa ari bazima bagera ku 115.
Iki nicyo cyago cy’ubwato cyibasiye iyi inzira vuba aha, bituma aha hantu haba ahantu hahuze cyane kandi hateje akaga ku isi, kubera impunzi n’abimukira bahanyura baturutse muri Afurika.
Ubu bwato bwarohamye muri metero 150 gusa uvuye ku mucanga hafi y’Akarere ka Khor Angar gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Djibouti
Buri mwaka, ibihumbi n’ibihumbi by’abimukira bagerageza kunyura muri iyi nzira y’iburasirazuba bava mu ihembe rya Afurika, bakambuka inyanja Itukura berekeza mu kigobe gikungahaye kuri peteroli, mu rwego rwo guhunga amakimbirane, intambara, ibiza ndetse n’ubukungu bwifashe nabi mu bihugu byabo.
Benshi baba bashaka kwerekeza muri Arabiya Sawudite no mu bindi bihugu by’abarabu aho bashobora kubona akazi cyane cyane kaba kiganjemo akazi ko mu rugo.
Abimukira bagera muri Yemen bakunze guhura n’akaga, kubera ko iki gihugu gikennye cy’Abarabu cyugarijwe n’intambara y’abenegihugu yatangiye mu myaka icumi ishize.
Muri Kamena uyu mwaka, byibuze abimukira 56 bo muri Somalia na Ethiopia barapfuye abandi 140 baburirwa irengero nyuma yuko ubwato bwaturutse muri Somalia bwarohamiye mu kigobe cya Aden, ku nkombe y’amajyepfo ya Yemeni. Mu bahasize ubuzima harimo abagore 31 n’abana batandatu.
IOM ivuga ko umubare w’abimukira bageze muri Yemeni bava mu ihembe rya Afurika wavuye ku bihumbi 73,000 muri 2022 ugera ku barenga ibihumbi 97,200 umwaka ushize wa 2023.













